Abana bo ku Kamonyi begerejwe ishuri ryiza

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 14-01-2019 saa 09:48:56
Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri Morning Star School, Mashamba Michel

Havugimana Gad washinze ikigo cy’amashuri “Morning Star School” giherereye mu Karere ka Kamonyi, ku Ruyenzi, arasaba ababyeyi kutajya bigora bambutsa abana Nyabarongo babajyana kwiga i Kigali kubera ko yashinze ikigo bashobora kuboneramo ubumenyi bifuza.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe Imvaho Nshya nyuma y’inama ya mbere itangiza umwaka yahuje ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu, yigaga ku byifuzo by’ababyeyi ndetse n’ingamba ubuyobozi bufite kugira ngo bukomeze kunoza uburezi bufite ireme. Iyi nama ikaba yabaye nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi.

Impamvu itangwa y’uko abana bo muri Kamonyi batagomba gukoreshwa urugendo rurerure bajya kwiga i Kigali ni uko hashingiwe ku ishuri ryujuje ibisabwa byose, kuko muri Morning Star School, hari amashuri y’inshuke n’amashuri abanza ku buryo umwaka utaha wa 2020 bazatangiza n’amashuri yisumbuye.

Hari imodoka itwara abanyeshuri ku buryo, usibye abo muri Kamonyi n’abandi baturuka ahandi harimo na Kigali imodoka ibazana ikanabasubizayo.

Umuyobozi w’ishuri “Morning Star School” Mashamba Michel avuga ko batsindisha abana ku buryo bushimishije kandi bakaba bafite ingamba yo kujya batsindisha 100%. Ikindi Mashamba yishimira ni uko abana barangije aho bagiye baba intangarugero ari mu bumenyi ndetse no mu myitwarire kandi bamwe mu babyeyi bakagaruka gushimira abarezi ko babarereye neza.

Umwarimu Murokozi Ally yishimira ko imbaraga no kwitanga, abarimu, bakoresha mu kurera abana bigaragarira ababyeyi kuko icyo baba barajyaniye abana mu ishuri bakibona. Umwana urangije muri Morning Star School, aba azi kuvuga igifaransa n’icyongereza ndetse bakaba baratangiye no kubigisha n’igiswayire. Iyo barangije bakajya kwiga ku bindi bigo bitwara neza kandi ababyeyi bakamenya ko ibyo babikesha ubumenyi bakuye aho bize mbere.

Imwe mu myanzuro y’inama ya mbere y’abarezi ba Morning Star School ni uko  abakozi bose bagarutse ku kazi neza kandi biteguye kwakira abanyeshuri n’ababyeyi babo ku wa Mbere, tariki ya 14 Mutarama 2019 kandi amasomo agomba gutangira kwigishwa kuri uwo munsi wa mbere.  Abarimu bahawe amashuri n’amasomo bazigisha bakaba bahise batangira gutegura amasomo bazigisha guhera ku wa Mbere.

Abarimu kandi bamenyeshejwe ko ku wa Mbere bazatangira akazi bahiga imihigo igamije kuzamura ireme ry’uburezi, bagendera ku nteganyanyigisho CBC, integanyanyigisho ishingiye ku guha umwana amahirwe yo kugaragaza ibumenyi bwe agakurikiranwa na mwarimu.

Abarimu bahawe ibikoresho byose bizabafasha kunoza neza umurimo wabo birimo: Ibitabo by’integanyanyigisho, ibitabo by’imfashanyigisho, amakaye, amakaramu n’ibindi. Abarimu kandi basezeranyije ubuyobozi bwabo gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu kazi kabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri Morning Star School, Mashamba Michel

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.