Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Abana bafite ubumuga bibasirwa cyane n’ihohoterwa ry’ishenguramutima

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 30-05-2019 saa 08:55:56
Dr Yvonne Kayiteshonga agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga mu Rwanda (Foto B. Pascal)

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga.

Iyo raporo yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa cyane abana bafite ubumuga ngo ihohoterwa ry’ishenguramutima.

Ishenguramutima ni ihohoterwa ryo kubwirwa amagambo mabi, guteshwa agaciro, guhezwa no gutotezwa n’abo mu muryango umwana avukamo cyangwa n’abaturanyi.

Ashyira ahagaragara ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa MINISANTE na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Dr Yvonne Kayiteshonga yatangaje ko umwana wakorewe ihohoterwa ry’ishenguramutima ngo rimugiraho ingaruka mbi ubuzima bwe bwose.

Ihohoterwa rindi abo bana bakorerwa ngo ni iribabaza umubiri, aho abana bamwe bakubitwa bagakomeretswa cyangwa bakaba bakicwa.

Dr Kayiteshonga yatangarije abari batumiwe muri uwo muhango wo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ko bwakorewe mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda byakira abana bafite ubumuga.

Dr Kayiteshonga wo mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC (Rwanda Biomedical Center) wayoboye ubwo ushakashtsi ati “Habajijwe abana 39 bafite ubumuga butandukanye, bava mu bigo 12. Muri bo harimo abakobwa 20 n’abahungu 19. Habajijwe kandi abakozi bo muri ibyo bigo abana babamo. Abana bose bagaragaje ko ihohoterwa bakorewe ryo mu buryo butandukanye, ngo ryabereye mu miryango bavukamo no mu midugudu cyangwa mu dusantire tw’iwabo”. Abana bose baganirijwe batanze amakuru ko mu bigo bigamo binabacumbikiye ngo nta hohoterwa na rimwe ribakorerwa. Ahubwo muri ibyo bigo ngo ni byo baboneyemo amahoro kubera urukundo abakozi babyo babagaragariza n’agaciro babaha. Abana baganirijwe ku by’ihohoterwa bakorerwa ngo ni abafite hagati y’imyaka 13 na 24 y’amavuko.

Dr Kayiteshonga yatangaje ko ubu bushakashatsi bashyize ahagaragara ku wa 28 Gicurasi, ngo buje bwunganira ubundi MINISANTE yakoze mu 2015. Ngo bwarebaga ihohohoterwa rikorerwa abana mu Rwanda muri rusange. Ati “Ariko twaje gusanga bwaba bwujuje ibisabwa ari uko dukoze ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga byumwiharikiko, kubera imiterere yihariye bafite”.

Ubu bushakashatsi bwo mu 2019, bwagaragaje ko abana bafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo ari abafite ubumuga bw’ingingo cyane cyane abagendera mu tugari, n’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Impamvu ngo ni uko batabasha kwirwanaho cyangwa ngo babe banahunga mu gihe ababafata ku ngufu bababangamiye.

RBC, Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima gitangaza ko inyigo yakozwe mu mwaka wa 2012 ngo yagaragaje ko abana bafite ubumuga mu Rwanda bakabakabaga 88 000. Mu 2016 ngo hari ibigo 66 byiganjemo iby’abihaye Imana byakira abana bafite ubumuga bikanabitaho mu buryo bwose. 80% muri byo ngo bifashwa na Leta y’u Rwanda. Dr Kayitankore ati “Nubwo abana bafite ubumuga batangaje ko aho babonera amahoro n’ubwisanzure n’ibyishimo ari mu bigo bigamo binabacumbikiye, mu byifuzo batanze harimo ko hakorwa ibishoboka ababyeyi babo bakaganirizwa ku byo gukunda abo babyaye kugira ngo bazasubizwe mu miryango yabo”.

Iki kifuzo cyashyigikiwe n’abamurikiwe ubushakashatsi ndetse n’abayobozi b’ibigo byakiriye abana bafite ubumuga, ariko na bo bagasaba ko hagombye gushingwa urubuga ruhurizwamo abo babyeyi b’abana bahurizwamo bakaganirizwa bagashishikarizwa gukunda abana babyaye no kubaha uburenganzira kimwe n’ubw’abavandimwe bene wabo.

RBC yamenyesheje ko ubu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga ngo bwakozwe mu gihe k’imyaka 3, ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na UNICEF n’ibindi bigo by’abikorera bitandukanye.

Dr Yvonne Kayiteshonga agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga mu Rwanda (Foto B. Pascal)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.