Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abana 50 barwaye kanseri bagiye guhabwa ubufasha butandukanye

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 22, 2018

Umuryango ushinzwe kurwanya indwara za kanseri mu bana, “Rwanda Children’s Cancer Relief (RCCR)”, watangaje ko ugiye gukusanya inkunga y’amafaranga ashoboka ku buryo uzafasha abana 50 barwaye indwara za kanseri bari mu bitaro bivura Kanseri bya Butaro biherereye mu karere ka Burera.

Abanyamuryango ba RCCR, abaterankunga n’urubyiruko rutandukanye rwo mu mashuri, bitabiriye urugendo rwo kuzamura ubukangurambaga no gufasha abana barwaye indwara za kanseri (Foto Mutungirehe S)

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’uyu muryango RCCR, Mutabazi Jean Claude, ubwo urubyiruko rugize uwo muryango n’abaterankunga bawo batandukanye, abaganga n’abanyeshuri biga iby’ubuvuzi, ibigo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, itangazamakuru n’abandi bahuriraga mu rugendo rw’amaguru mu Mujyi wa Kigali rugamije kuzamura ubukangurambaga bwo gufasha abana barwaye kanseri no gushishikariza ababyeyi gusuzumisha abana kahiri kare.

Mutabazi yavuze ko impamvu bahagurukiye ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri ari uko babyiyemeje, ikindi kibaka ari uko uku kwezi kwa Nzeri 2018 ku Isi hose kwahariwe kurwanya kanseri.

Ati “Muri uku kwezi rero tugerageza gukora ibikorwa bituma abantu bose bamenya ko izo kanseri ziriho, babanze babitinye bumve ko ari uruhare rwa buri wese kugira icyo akora, ariko kandi n’abana bari ku bitaro nibabona icyo gikorwa bumve ko batari bonyine, tubashyigikiye, kugira ngo dutange ikizere muri abo bana.

Ikintu umuryango RCCR urimo gukora uyu mwaka ni ugukusanya inkunga zo gufasha abana 50 mu bana barwaye kanseri ku bitaro bya Butaro. Tugiye kubafasha mu buryo bw’amafaranga birimo no kubaha mituweli zo kwivurizaho no kubafasha mu buryo bw’amatike y’ingendo ababyeyi babo bakora buri munsi, kuko ibyo bitaro biri kure.”

Mutabazi yakomeje avuga ko impamvu bakomeza no gushishikariza abantu kuba abakangurambaga ari uko umuntu urwaye cyangwa urwaje kanseri ibibazo aba afite bigira ingaruka no ku baturanyi be.

Ati “Ikindi kandi, byaba bibabaje abana bacu, barumuna bacu barwaye kanseri tukabura abantu badufasha. Birababaza, cyane cyane kuba umwana ufite ubwo bubabare. Icyo nsaba ni ukuba intumwa nziza, mukigana intumwa za Yesu.

No mu bindi byose, iyo umwana arwaye nta bwo aba azi kwivugira; umwana agira ikibyimba ntabivuge, rero biba byiza iyo ababyeyi cyangwa twebwe bakuru babo ikintu cyose ubonye ukibwira abandi kuko biba byiza bikamenyekana kare. Tuzi ko kanseri z’abana iyo zimenyekanye zivurwa zigakira.”

Dr. Ishyirambere Cyprien, Umuganga uvura indwara za kanseri mu bana ku bitaro bya Butaro, yavuze ko kanseri zikunze kwibasira abana ari kanseri zifata ku mpyiko ariko ikiza ari uko iyo zitahuwe kare zivurwa zigakira.

Ati “Mu myaka igera kuri itandatu tumaze tuvura indwara za kanseri, kwakira abana basaga 700, muri bo 1/3 ni abana baza bafite indwara ya kanseri ifatira mu mpyiko z’abana, ikaza ari ikibyimba, kigakura, kikabyimba cyane.”

Mu buryo bwo gushakisha ubwo bushobozi bw’amafaranga, uwo muryango urifashisha kugurisha imipira iriho ubutumwa bwo gukangurira ababyeyi gusuzumisha kare abana n’ubutumwa bwo gusaba abantu kugira umutima wa kimuntu batanga ubufasha bushoboka mu gufasha abana barwaye kanseri batabasha kwivugira.