Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abana 3107 bamaze gusubizwa mu miryango bakuwe mu bigo

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 13, 2018

Umuyobozi wa Gahunda ya Tubarerere mu muryango (TMM) muri Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) Uwicyeza Esperance atangaza ko kuva iyo gahunda yatangizwa abana 3107 ari bo bamaze gusubizwa mu miryango mu gihe abana bose barebwa n’iyo gahunda bagera ku 3937.

Ashingiye ku bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2012 bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifatanyije n’umuryango ‘Hope and Homes for Children’, Uwicyeza atangaza ko bwagaragaje ko ibigo by’imfubyi 33 byarimo abana, abasore n’inkumi 3323, ariko nyuma yabwo haza kugaragara ibindi bigo byarimo abana 614, bivuze ko abana bose bagombaga gusubizwa mu muryango bari mu bigo by’imfubyi 3937.

Nk’uko abitangariza Imvaho Nshya, Uwicyeza agaruka ku mbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda ya Tumurerere mu muryango, avuga ko hari ababyeyi gito bagitererana abana bakabata. Ibyo ngo bituma umubare w’abana bashakirwa imiryango wiyongera. Yongeraho ko umwana watereranywe aba agomba gushakirwa umuryango we cyangwa Malayika Murinzi umwakira.

Ingamba NCC ifite zigamije kwihutisha iyo gahunda

Uwicyeza ashimangira ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga bugamije gukomeza gukangurira Abanyarwanda akamaro ko kurerera abana mu muryango, gukomeza gushakisha imiryango y’abana bakiri mu bigo by’imfubyi, kuyitegurira kubakira no gutegurira abana kuyisubiramo.

Anagaragaza ko mu ngamba hazanakomeza gushaka ababyeyi b’impuhwe (Malayika Murinzi) kandi babifitiye ubushobozi, kugira ngo bategurirwe kwakira abana babikeneye.

Ikindi kiyongera kuri ibi, ni ugukomeza ubukangurambaga bugamije kurwanya gutereranwa kw’abana no kubaka uburyo buhamye bwo gukumira gutandukana kw’abana n’imiryango yabo. agira ati: Muri ubwo buryo harimo kongerera ubumenyi n’ubushobozi Inshuti z’Umuryango n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kugira ngo barusheho gukomeza gukurikirana imibereho myiza y’imiryango n’abana by’umwihariko”.

Nubwo hakigaragazwa imbogamizi n’ingamba zigamije kuzirandura, Uwicyeza anasubiza ku byerekeranye n’uruhare rwa NCC mu gukurikirana imibereho yabo bana mu miryango, avuga ko  abakozi b’inzobere ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (Social workers and psychologists) ari nabo babifite mu nshingano bakomeza kumukurikirana kugira ngo barebe niba abayeho neza nta bibazo byihariye afite mu muryango kugira ngo bafashe mu kubikimemura. Uko kumukurikirana NCC ifatanya n’Inshuti z’Umuryango, abayobozi b’Inzego z’ibanze, umwana ubwe ndetse n’umuryango wamwakiriye.

Ku byerekeranye n’igihe gahunda ya tumurerere mu muryango iteganyirizwa gusozwa ngo abana bose babe bavanywe mu bigo by’imfubyi, Uwicyeza abisobanura muri aya magambo: Nta gihe ntarengwa cyagenwe iyi gahunda igomba kuba yarangiriye kuko gusubiza umwana mu muryango ntibikorwa hutihuti. Biritonderwa kugira ngo hatabaho kumuhutaza. Habaho kumutegura no gutegura umuryango ugomba kumwakira kandi iyi nzira ishobora gutinda cyangwa se ikamara igihe gito bitewe n’impamvu zinyuranye. Izi zirimo imiterere y’umwana ugomba gusubizwa mu muryango, n’impamvu zatumye awuvamo kuko zibanza gukemurwa mbere yo kuwumusubizamo”.

Gahunda ya Tubarere mu Muryango (TMM) yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2013 hashingiwe ku biteganywa n’amategeko, politiki n’ingamba na gahunda zitandukanye. Zimwe muri zo hari Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 18: ivuga ko umuryango ari wo shingiro kamere y’imbaga y’Abanyarwanda, kandi ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

Ingingo ya 19 ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo. Hanyuma itegeko  Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango rigena inshingano z’abagize umuryango n’uburyo umwana udafite kirengera yabona umuryango kandi akarerwa ku buryo bwemewe n’amategeko.

Politiki ikomatanya uburenganzira bwose bw’umwana (ICRP) yashyizweho mu 2011 mu nkingi yayo ya 2 ijyanye n’umuryango n’ubundi buryo umwana yitabwaho, itanga umurongo w’uko umwana wese akwiye guhabwa uburenganzira bwo kuba no kurererwa mu muryango.

Ingamba z’Igihugu zivugurura uburyo bwo kwita ku mibereho myiza y’umwana zemejwe muri Werurwe 2012, zigaragaza uburyo abana bari mu bigo bashakirwa imiryango ikabarera ndetse n’abatereranwe bakagira uburyo bitabwaho. Intego nyamukuru yazo akaba ari ukubaka ubushobozi bw’imiryango kugira ngo hirindwe itandukana ry’abawugize no kugaruka ku muco mwiza wo kwita ku mwana wese nk’uwawe.

Kuva gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa mu bigo 33 hasigaye ibigo by’imfubyi 14 bisigayemo abana 783.