Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Abana 24 batsinze amarushanwa muri Siyansi bahawe ibihembo

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 24-06-2019 saa 11:04:05
Dr. Sebaganwa Alphonse ushinzwe ibizamini muri REB wahaye abatsinze ibihembo abasaba gukomeza gushaka icyasubiza ibibazo Abanyarwanda bafite bakoresheje ubumenyi

Mu bana 167 bitabiriye amarushanwa mu bijyanye n’ubumenyi (Sciences) mu bigo by’amashuri yisumbuye, mu bigo byigisha ubumenyi byo mu Rwanda hose, abana 24 barushije abandi ni bo begukanye ibihembo.

Mu muhango ngarukamwaka wabaye ku nshuro ya 8, wabereye ku kigo cya Kagarama Secondary School mu Mujyi wa Kigali, abana batangiye berekana ubuhanga bafite mu bumenyi (Sciences) basoza habonetse 24 ba mbere mu gihugu.

Amarushanwa yatangiriye mu bigo by’amashuri yigisha ubumenyi mu Turere, abatsinze bajya guhatana ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, abageze kuri uru rwego bakaba bageraga ku 167 ari bo bahurijwe mu kigo cya Kagarama Secondary School barushanwa ku rwego rw’Igihugu aho 24 ari bo batoranyijwe nk’abahize abandi bose.

Ababaye aba mbere bahawe imashini (Mudasobwa) n’igikapu cyo kuyitwaramo, aba kabiri bahabwa Mudasobwa na Flash Disque naho aba gatatu bahabwa Mudasobwa gusa.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr. Sebaganwa Alphonse, ushinzwe ibizamini muri REB, mu izina rya Minisiteri y’Uburezi n’iry’Ikigo REB, yashimiye abana bageze ku rwego rwo kurushanwa kugera ku rwego rw’Igihugu.

Yashimye kandi abarezi babigishije ndetse bagaherekeza abana baturutse mu bigo birenga 60. Yavuze ko gahunda y’amarushanwa mu bumenyi iri muri gahunda z’Igihugu zose kuva muri gahunda ya Vision 2020, gahunda y’Imyaka 7 ya Guverinoma igera muri 2024, ndetse n’iya 2050 n’igice cyayo cya mbere cya 2030 cya SDGs 4.

Akomeza asobanura ko ubumenyi buzamo kubera ko Igihugu cy’u Rwanda cyahisemo ko ubukungu gifite bushingira ku rubyiruko rufite ubwenge n’ubushobozi. Yababwiye ko Abanyarwanda b’ejo hazaza ari bo bagomba gushyira mu bikorwa izo gahunda zose zashyizweho na Leta zishyira imbere ubumenyi, imibare n’ikoranabuhanga.

Dr. Sebaganwa yakomeje ababwira ko nk’abahatanye mu bumenyi bugaragaza imishinga ko bishobora kubafasha kuvumbura ibindi bintu bitandukanye bikomeye kandi bifitiye akamaro Abanyarwanda. Yabashishikarije gukomeza gutyaza ubwenge bakoresha ibintu bibakikije bakareba ibibazo biri mu Banyarwanda bakabishakira ibisubizo.

Mu begukanye ibihembo harimo abakoze amashanyarazi bayakuye ku muyaga, hari kandi n’abakoze kore n’ibindi.

Imvaho Nshya yegereye abanyeshuri bakoze mu kiciro cy’umushinga aho bakoraga ari 3 bakaba baregukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gukora ikibaho kifashishwa mu ishuri cyandikwaho hifashishijwe ikaramu yabigenewe (Marquer ) ku buryo umuntu asiba ibyo yanditse.

Umwe muri abo bana Umutoniwase Nailla wafatanyije na Kagarama Victa na Musanase Sharon, bakaba biga mu kigo cya Nyagatare Secondary School, yaganiriye n’Imvaho Nshya ayitangariza umushinga bakoze ugamije kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Dufata ibipapuro biba byandagaye by’imyanda tukabikuramo ikibaho cyo kwandikaho aho kubijugunya cyangwa ngo babicane byangize ikirere. Turabifata tukabicagaguramo uduce duto twinshi tukazishyira mu mazi ashyushye zikamaramo iminsi 2 zigahinduka nk’igikoma.”

Babikuramo bakabikamura bakabishyira mu iforomo bifuza uko ikibaho kizaba kingana noneho bakabishyira ku zuba icyumweru cyose. Ati “Nyuma y’icyumweru kiba cyakomeye tugisiga irangi ry’umweru, noneho kugira ngo umuntu niyandikaho age abasha gusiba bikunde dusigaho Verini kikanyerera. Ikibaho kiba kirangiye kandi kiraramba”. Akomeza avuga ko iforomo kuyibona bitagorana kuko kuyikoresha bitarenza amafaranga ibihumbi bibiri.

Dr. Sebaganwa Alphonse ushinzwe ibizamini muri REB wahaye abatsinze ibihembo abasaba gukomeza gushaka icyasubiza ibibazo Abanyarwanda bafite bakoresheje ubumenyi

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.