Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abana 21 bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare batsinze neza ibizami bya Leta

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 12, 2018

Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi ishyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange, byagaragaye ko n’abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare bakoze ibyo bizamini batsinze neza.

Abana bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare batsinze neza ibizamini bya Leta

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SP Sengabo Hillary, ngo abakoze bose ni abana 21 bagabanyijwe mu byiciro 2.

Muri bo 16 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza na 5 bakoze ibizamini by’icyiciro rusange.

SP Sengabo Hillary ati “Muri abo 16 harimo abahungu 15 n’umukobwa umwe, 8 muri bo batsinze neza bari mu kiciro cya mbere (division I), 7 baza mu cya kabiri naho umwe aza mu cya gatatu. Muri 5 bakoze ibizamini by’ikiciro rusange, umwe yagize amanota yo mu kiciro cya mbere, babiri mu kiciro cya kabiri, abandi babiri mu kiciro cya kane.”

SP Sengabo avuga ko gutsinda kw’aba bana ari ikimenyetso cy’uko bagorowe kandi bagororotse. Umuvugizi wa RCS yemeza ko abarangije amashuri abanza bazakomereza mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri gereza, naho abarangije ikiciro rusange bakazakomereza mu mashuri y’imyuga ari muri gereza, cyane ko bagikomeje ibihano byabo.

Amwe mu mashami bakurikirana usanga muri iryo shuri riherereye muri gereza ni ubukanishi, ubudozi, ubwubatsi, ububaji no gusudira.

Umwaka ushize w’amashuri wa 2016, na bwo abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta barabitsinda, ndetse bagira n’amahirwe bafungurwa n’Imbabazi za Perezida wa Repubulika, ubu barigana n’abandi.

Kugorora abana bakoze ibyaha batarageza ku myaka 18 bakanakomeza kwiga, ni imwe mu ntego RCS yihaye igaragaza ubudasa bw’u Rwanda ku bindi bihugu mu kugorora.