Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abana 20% ni bo bagana amashuri y’inshuke, bazaba ari 45% mu 2024

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 14-05-2019 saa 18:56:06
Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye (Foto James R.)

Guverinoma yihaye intego yo kuzamura umubare w’abajya mu mashuri abanza bahereye mu y’inshuke ukava kuri 20% muri 2017 ukagera kuri 45% mu mwaka wa 2024.

Muri Gahunda ya Leta y’Imyaka irindwi (2017-2024), Leta yiyemeje guteza imbere urwego rw’uburezi, aho hazatezwa imbere n’uburezi bw’abana b’inshuke.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, ati “Imibare dufite ni uko abana 20% ari bo banyura mu mashuri y’inshuke mbere yo kujya mu mashuri abanza, ni mu gihe abana 80% bo bajya mu mashuri abanza bataranyuze mu mashuri y’inshuke. Biteza rero ikibazo cy’uko abana batanyura mu mashuri y’inshuke bahura n’ibibazo by’imitsindire mu mashuri abanza, gusibira rimwe na rimwe, ni nabo bata amashuri.”

Dr. Munyakazi avuga ko ubufatanye ari bwo bwonyine bushobora kubaka uburezi bw’inshuke, nk’ikiciro gikomeye mu kubaka ireme ry’uburezi.

Yagaragaje ibyo Minisiteri y’Uburezi yagiye ikora mu guteza imbere uburezi bw’inshuke, nko gushyiraho integanyanyigisho mu mashuri y’inshuke mu mwaka wa 2015, yahuguye abarezi b’amashuri y’inshuke, hajyaho ibipimo mu kwigisha no gusuzuma ubumenyi bwo mu mashuri y’inshuke.

Avuga ko ikiciro k’inshuke gifasha abana kugena ubushobozi buzabafasha gutsinda amashuri abanza no kwitwara neza mu buzima busanzwe.

Ati “Ikiciro k’inshuke tutagihaye agaciro ngo tugishyiremo imbaraga, hari byinshi dushobora gukora mu byiciro byigiye imbere mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ugasanga tutagera ku ntego neza kubera ko hari aho tutashyize imbaraga.”

Avuga ko hakiri imbogamizi kuko abana banyura mu kiciro k’inshuke bakiri bake, kandi ari wo musingi w’uburezi n’ubumenyi.

Dr. Munyakazi avuga ko ibi bifite ingaruka zo kudatsinda neza mu gihe bageze mu bindi byiciro bikaganisha mu gusibira no mu guta ishuri kuko abana baba batarateguwe neza.

Yemeza ko abana banyura mu kiciro k’inshuke mbere y’uko bajya mu mashuri abanza usanga imyigire yabo n’imikurikire y’amasomo inyuranye n’abajya mu mashuri abanza batanyuze mu kiciro k’inshuke.

Ati “Kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti, ni ngombwa ubufatanye bw’inzego zitandukanye, harimo abayobozi b’amatorero n’amadini anyuranye mu kubonera abana aho bigira, batangije amashuri asaga 1000 bakoresheje ibyumba amatorero asengeramo.”

Yashimye abahagarariye amadini n’amatorero kuba barumvise ubusabe bwa Leta kugira ngo abafashe muri iki kiciro k’inshuke mu gutegura abana bato kugana amashuri abanza bavuye mu mashuri y’inshuke. Ati “Nidufatanya nta kizatunanira.”

Dr. Anita Asiimwe, umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire, imwe mu bafatanyabikorwa ba gahunda y’uburezi bw’inshuke, yavuze ko gahunda y’imbonezamikurire ari umusingi w’ibanze w’imikurire myiza y’umwana mu bumenyi, uburezi n’uburere.

Yavuze ko abana bajya mu mashuri y’inshuke bakeneye guhabwa icyo barya n’icyo banywa kugira ngo babashe kwiga neza kuko bakiri bato.

Yagize ati “Hari ubwo abana bajya kwiga mu mashuri y’inshuke ariko badafite icyo barya cyangwa banywa kuko kugera saa sita nta cyo bafashe ari ikibazo gikomeye ku mikurire yabo.”

Yavuze ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) mu bijyanye n’uburezi bw’inshuke ari uko ijanisha ry’abana bagana amashuri y’inshuke riva kuri 20.8% rikagera kuri 45% mu mwaka wa 2024, ibi bigasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego harimo n’ababyeyi.

Yagarutse ku babyeyi barimo kugenda bata inshingano zo kurera, ku buryo amashuri y’inshuke aramutse ashyizwemo imbaraga byafasha mu mikurire y’abana no kugira ubumenyi bakiri bato.

Yavuze ko ababyeyi bakwiye kujya bitabira inama bahamagarwamo n’undi musanzu wose basabwa kugira ngo uburezi bw’inshuke bugire imbaraga kandi bugere ku ntego.

Abitabiriye inama biyemeje gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere uburezi bw’amashuri y’nshuke, amadini n’amatorero akagira icyo akora, Minisiteri y’uburezi ikagira inshingano zayo, Ikigo mbonezamikurire nacyo bikaba uko, ababyeyi n’ubuyobozi bw’uturere bukagira nabwo inshingano zabo.

Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye (Foto James R.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.