Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abana 18 bo muri Gereza ya Nyagatare batsinze ibizamini bya Leta

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 03-01-2019 saa 12:37:43
SIP Sengabo Hilary, Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa

Abana 12 bo muri Gereza y’abana ya Nyagatare batsinze ibizamini bya Leta ku kigero cyo hejuru, nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Abana 12 muri Gereza ya Nyagatare ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, 4 muri bo batsindiye mu kiciro cya mbere cy’amanota naho 8 batsindira mu kiciro cya 2.

Abakoze ibizamini bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 6, aho 3 batsindiye mu kiciro cya mbere naho abandi 3 bagatsindira mu kiciro cya 2.

Uretse uyu mwaka, hashize imyaka itatu abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bakora ibizamini bya Leta kimwe n’abandi kandi bagatsinda neza, ndetse ku nshuro zabanje, abana batsinze banahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika basohoka muri gereza bajya gukomereza mu mashuri asanzwe.

Nk’uko bitangazwa na SP Sengabo Hillary, Umuvugizi w’uru rwego, guha amahirwe abana bafungiye muri gereza bagakomeza kwiga bakanakora ibizaimini bya Leta kimwe n’abandi ngo ni uburyo bwiza u Rwanda rwihariye bwo kugorora kuko ngo aba bana n’ubwo baba barahamijwe ibyaha bakagororwa, ngo baba bari basanzwe ari abanyeshuri ndetse ngo ababa bazarekurwa bagakomeza imibereho.

Ati “Ubu ni uburyo bwiza u Rwanda rwahisemo mu kugorora, ruha amahirwe abana baba bahamijwe ibyaha, ariko bakanakomeza kwiga bakanakora ibizamini bya Leta, hari n’abahitamo kwiga imyuga muri gereza bakazarangiza ibihano byabo bafite ubumenyi mu myuga inyuranye.”

Uretse aba bana, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwahisemo uburyo bwiza bwo kugorora abari mu bihano bahabwa bumwe mu burenganzira bubafasha gukomeza kugororwa banihugura.

CIP Sengabo Hilary, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.