Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abana 16 bari bafunzwe bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 17-01-2019 saa 17:17:45
Abana bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ku munsi w'ejo baratashye, aha ni bamwe bari basohotse bataha (Foto RCS)

Abana 16 bakoreye ibizamini bya Leta muri Gereza ya Nyagatare bari bafungiye ibyaha binyuranye, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bakaba bafunguwe ku mugaragaro.

Nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SP Sengabo Hillary, kuri uyu wa 17 Mutarama 2019 ni bwo abo bana barekuwe.

Umuvugizi wa RCS avuga ko aba bana bari bafungiye ibyaha binyuranye byo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, ubujura, gufata ku ngufu n’ibindi.

Yagize ati “Iyi ni inshuro ya gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame aha imbabazi abana batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange, barataha bagakomereza amasomo mu mashuri asanzwe bataha iwabo cyangwa bacumbitse mu bigo by’amashuri nk’abandi.”

SP Sengabo avuga ko abana bakoze ibizamini bari 16 mu mwaka ushize w’amashuri wa 2018, abagera kuri 12 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza naho 4 bakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange, aho batsinze neza bamwe mu kiciro cya mbere (Division I) abandi mu kiciro cya kabiri (Division II).

Hari abandi bana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare na bo bafunguwe umwaka ushize ku mbabazi za Perezida Kagame nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta, nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi wa RCS.

Abana bafunguwe, umukuru muri bo yavutse mu 1998 naho umuto yavutse mu mwaka wa 2003, nk’uko imyirondoro yabo ibigaragaza.

Abanyarwanda banyuranye bashimiye Perezida wa Repibulika Paul Kagame ku bw’impuhwe agiriye aba bana bakaba bagiye gukomezanya amasomo n’abandi, bavuga ko ari umubyeyi mwiza ugirira impuhwe abato n’abakuru.

Abana bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ku munsi w’ejo baratashye, aha ni bamwe bari basohotse bataha (Foto RCS)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.