Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abamugariye kurugamba baravuga ko bahagaze neza mu rugamba rw’iterambere

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 30, 2018

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu baravuga ko mu bihe byashize ‘aderesi’ yabo yari mu bitaro bya Kanombe, ubu ngo si ko bikimeze kuko basigaye baribumbiye mu makoperative bagamije kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.

Bamwe mu bamugariye ku rugamba mu nama yabahuje n’abayobozi ba RDRC hamwe n’abafatanyabikorwa byayo ( Ifoto Rose M)

Babitangaje mu nama ngarukamwaka ihuza Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, ikabahuza n’abafatanyabikorwa bose, igamije kugira ngo harebwe  icyo inkunga batewe zamaze.

Niwemugabo Innocent, umwe mu bamugariye ku rugamba yashimye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yakoze ibishoboka byose ikabakura ahakomeye, bibumbira muri koperative ihinga ikanorora, byatumye barenga urwego rwo kurandatwa batangira kwiteza imbere.

Yagize ati “Hari icyo nshaka kubwira abayobozi bacu, nimugire  umutima utuje, nta bwo murera abadakura, dufite inka turoroye, duhinga inyanya, uwo dusanze afite ibibazo turamufasha, twarenze ibihe byo kurandatwa, nubwo ababyeyi batakurekura ariko nta bwo dusabiriza tumeze neza, ibitekerezo ni bizima, koperative yatugiriye umumaro, yaduhurije hamwe, ubu dushishikajwe n’ubuzima bw’iterambere nk’abandi bose. Iyo ugeze ahantu hari ruhurura ni bwo wibuka ko uri mu kagare naho ubundi ubuzima burakomeje, kuba muri koperative byadukanguye mu bwonko.”

Mbabazi Naura, afite umugabo wamugariye ku rugamba na we avuga ko akora muri Koperative Umuhoza igizwe n’abamugariye ku rugamba aho bibanda mu bikorwa by’ubudozi, yishimira ko hari aho bava n’aho bageze mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Mukantabana Seraphine, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero (RDRC) ashima ubutwari bw’abamugariye ku rugamba, uburyo bagira uruhare mu rugamba rw’iterambere.

Yagize ati “Urebye Komisiyo itangira aderesi y’abamugariye ku rugamba yari mu bitaro bya Kanombe ariko uyu munsi nta bwo wavuga ngo ugiye gushaka abamugariye ku rugamba ngo uge mu bitaro bya Kanombe, bafite aho batuye, bafite aho bari, bafite aho barambika umusaya, bubatse ingo, imiryango yabo, byonyine kuba buri wese afite aho ari, hari bake basigaye batarubakirwa ariko nabo biri mu nzira. Buri mwaka dukora iyo bwabaga dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo buri wese abone aho ashobora kuba.”

Akomeza agira ati “Ubu ng’ubu twarenze no kuvuga ngo babone aho kuba, ahubwo bige babone icyo gukora, bakore bashobore kugira icyo bakora, ibyo bakora bihabwe agaciro, bishobore kubona umwanya ku isoko kandi n’abize nabo bashobore kubona umwanya ku isoko ry’umurimo kuko byamaze kugaragara ko n’uwamugaye ashoboye kuko kugeza ubu abenshi bagiye bajya mu mirimo aho bagiye bajya barashimwa kuko bakora neza.”