Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abamugariye ku rugamba basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 14, 2018

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine, aratangaza ko abamugariye ku rugamba bazanywe gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside mu rwego rwo kubagaragariza ko igihugu kizirikana ubwitange bw’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi.

Mukantabana yagize ati “N’ubwo bamwe muri bo bamugariye ku rugamba bakoze umurimo ukomeye wo gufatanya n’abandi mu kubohora iki gihugu. Hari n’abatanze ubuzima bwabo, bahara amagara yabo kugira ngo barokore abatutsi bicwaga.”

Mukantabana Seraphine Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero,

Mukantabana avuga ko nta washora gutandukanya igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi.

Avuga ko n’ubwo bamugaye ingingo, ariko bakoze umurimo ukomeye wo gukiza abatutsi bari hirya no hino bicwaga, abari bahungiye mu Kiriziya mu gihugu n’ahandi.

Ati “Ubu ni uburyo bwo kubereka ko ibikorwa byabo bifite aho byanditse, bitibagiranye, kandi gutakaza ingingo zabo ntibyabaye ku busa kuko hari ababakesha ubuzima.”

Yongeyeho ko gusura iyi ngoro y’amatega y’urugamba rwo guhagarika Jenoside bifasha Abanyarwanda kumenya ubugome n’ibikorwa bibi byakozwe n’ingabo zari iza Leta ya Habyarimana.

Ariko na none hari n’ibikorwa by’Abanyarwanda bamwe barokoye abantu muri Jenoside, bakaba bakwiye kubera abandi isomo n’ikitegererezo.

Nkusi Freddy ni umwe mu bari muri CND nk’ingabo zari zaraje kurinda abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi, Jenoside itangira ari ho ari, avuga ko igikorwa yajemo cyo gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside cyongeye kumwibutsa umurimo ukomeye bari barimo wo kurinda abanyapolitiki no kuba icyari cyabazanye cyaraje guhindukamo kurwana ku Batutsi bari babahungiyeho n’abari hanze y’iyi ngoro.

Ati “ Ibyo mbonye binyibukije byinshi mu mateka y’urugamba, rwose hari n’ibyo nari naribagiwe, ariko babisobanuraga nkongera nkibuka ko koko ariko byagenze, nshimishijwe n’uko ntamugariye ubusa, kuko igihugu cyashoboye kubohorwa mbigizemo uruhare n’abandi bakirwaniye tukabasha guhagarika Jenoside yari ifite ubukana burenze ukwemera.”

Mu byasobanuwe bijyanye n’urugamba rwo kwibohora, hagaragajwe ibice bikomeye byabereyemo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’iza RPA (ari zo zari iza FPR-Inkotanyi), n’uburyo izi ngabo zagiye zica intege umwanzi kugeza zimutsimbuye agahunga.

Ingabo zamugariye ku rugamba ziherekejwe na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, baretswe ibyumba byose bigize iyi ngoro.