Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abamotari baturabiriza amategeko y’umuhanda bihanangirijwe n’ubuyobozi bwabo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 20-05-2019 saa 16:59:34
Ngarambe Daniel, Perezida wa FERWACOTAMO, arahamagarira abamotari kubahiriza amategeko y'umuhanda (Foto Kayitare J.P)

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abamotari mu Rwanda FERWACOTAMO, burasaba abamotari gukoresha neza umuhanda bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ngarambe Daniel, Perezida w’iri huriroa, yagize ati “Twe nk’abamotari tugomba kubigiramo uruhare, cyane ko za moto ari nyinshi kandi abazitwara ni ko usanga bateza impanuka. Nagira ngo mbabwire ko ubukangurambaga twatangiye bw’ibyumweru 52, ko tubukora dukangurira abamotari bacu bari bafite imyitwarire mibi kuyireka kuko banduza isura y’abamotari.”

Ngarambe akomeza avuga ko abamotari bagiye kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo bagire uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda. Ati “Twiyemeje kugira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda kugira ngo tubungabunge umutekano w’abawugendamo. Abamotari bacu turabasaba ko abo batwara bagera iyo bagiye amahoro ndetse n’abamotari na bo bakagerayo amahoro.”

Ngarambe Daniel, Perezida wa FERWACOTAMO, arahamagarira abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda (Foto Kayitare J.P)

Akomeza avuga ko abamotari babagira inama kugira ngo bagende neza kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

Sekamana Vedaste utwara moto mu mujyi wa Kigali avuga ko yiyemeje kugira uruhare mu kugenda neza mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka. Ati “Nge niyemeje kugira uruhare mu kugenda neza mu muhanda no kugera iyo njyanye umugenzi amahoro.”

Rwamasirabo Jean Bosco ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto avuga ko amaze imyaka 18 atwara moto mu Mujyi wa Kigali akaba amaze kwiteza imbere. Yongeraho ko ngo kubahiriza amategeko y’umuhanda ari byo bitumye amara icyo gihe cyose atwara abagenzi kuri moto.

Ati: “Ubuzima buraguma kandi buri wese abigizemo uruhare nta mpanuka zikabije zakongera kuba mu muhanda. Maze imyaka 18 ntwara moto ariko ikintu nitwararika ni ukwita ku mutekano wo mu muhanda kugira ngo uwo ntwaye mugeze iyo ajya amahoro kandi nange nkagerayo amahoro.

Ni mu gihe kandi ubu Polisi y’igihugu yatangije ubukangurambaga ‘Gerayo Amahoro’ buzamara umwaka mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.