Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abamotari batari bitabira gukoresha ‘Yego Moto’ bazatangira guhanwa muri Nzeri

Yanditswe na NIYONSENGA PATRICK

Ku ya Aug 7, 2018

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rurasaba abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali, kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rya ‘Yego Moto’, kuko guhera muri Nzeri 2018 utari wabyitabira azatangira guhanwa.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel, yavuze ko iryo koranabuhanga ryashyizweho mu rwego rwo gukomeza gufasha abamotari n’abagenzi kuko impande zombi zizabibonamo inyungu.

Imashini ya Yego Moto, buri mu motari asabwa kugira mu rwego rwo kunoza serivisi atanga

Yagize ati “Nkuko mubizi ikoranabuhanga mu Rwanda ryashyizwe imbere mu kazi gakorwa kose, ni muri urwo rwego natwe mu gutwara abantu n’ibintu ikoranabuhanga ritadusize mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza. Rero no muri za moto twatangiye kwambika moto zose ikoranabuhanga, twizeye rero ko rizatanga inyungu ku mpande zombi.

Urugero nta mugenzi uzongera guhenda umumotari, kuko igiciro cy’urugendo gishyirwaho na mubazi iri muri iryo koranabuhanga. Ikindi nta mumotari uzongera guhenda umugenzi kuko mubazi iriho ngo igene igiciro ntarengwa cy’urugendo”.

Ni mu gihe abamotari bamwe na bamwe bagaragaje kutitabira gukoresha iryo koranabuhanga bitwaje impamvu zitandukanye, aho bamwe batangaza ko iryo koranabuhanga ribahendesha, abandi bafite izo mashini ntibazikoreshe cyane cyane mu ngendo za hafi.

Kuri icyo kibazo, Eng. Katabarwa yavuze ko ubwo buryo butekerezwa bwarebwe ku mpande zose, ko nta na hamwe utwara cyangwa umugenzi bahutajwe.

Yagize ati “Abenshi bitwaza ngo lisansi iyo izamutse turahendwa, ariko si ko biri kuko igiciro cya lisansi kibarwa iyo bashyiraho igiciro cy’urugendo. Navuga ko twe turi hano kugira ngo dufashe utanga serivisi n’uyihabwa nta ruhande tubogamiraho tubareba bombi”.

Yasabye kandi abamotari kumenya ibyiza bafite mu gukoresha ikoranabuhanga, aboneraho no gusaba abagenzi kumenya uruhare rwabo mu ngendo.

Yagize ati “Ubu buryo bufite ubushobozi bwo kumenya aho moto iri, bizaca kandi ubujura bumwe na bumwe bukorerwa abagenzi kuko umugenzi azajya aduhamagara tumenye ngo ni iyihe moto ikoze ibyo, hari abamotari na bo bibwa za moto, iri koranabuhanga rizadufasha kumenya aho abayibye bayerekeje bitewe n’ikoranabuhanga riri muri izo mashini, bizaba byoroshye kandi ku mugenzi kuko bitewe n’ibigize iyo mashini umugenzi uri mu rugo bizamworohera gutumiza moto yibereye iwe, akoresheje ikoranabuhanga”.

Ushinzwe ibikorwa muri Yego Innovation ltd, Muhoza Pophia, akaba ari na bo bashinzwe gukwirakwiza izo mashini mu bamotari, asaba abamotari bose batarumva akamaro k’izo mashini ko bakwiye guhindura imyumvire, bakiha agaciro ubwabo bakagaha n’umwuga bakora.

Yagize ati “Nta nyungu iri mu guciririkanya uretse guta umwanya gusa, turifuza ko ari umugenzi ndetse na motari buri wese anyurwa na serivisi ahawe na mugenzi we. Turimo gufashanya mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi inoze twifashishije ikoranabuhanga”.

Yakomeje asaba abagenzi bakoresha ubwo buryo, kumenya ko amafaranga bishyuye kuri Mobile Money ko batagomba kurenzaho, kandi ko bizafasha umumotari gutera imbere kuko azajya yizigamira akanafashwa kubona inguzanyo muri banki, bizatuma atera imbere ku buryo bwihuse.

Kuri ubu imibare igaragaza ko hamaze kwiyandikisha abamotari barenga 2 000, imashini zikaba zimaze gutangwa ku bagera kuri 800.