Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

 Abamotari bagaragarijwe ibyatuma umumotari akumirwa muri uwo mwuga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 17, 2018

Umuyobozi w’agateganyo w’Impuzamashyirahamwe ya koperative z’abamotari, Bigirimana Jean Baptiste yatangarije abamotari ko hari imyitwarire mibi izatuma ukora akazi k’ubumotari ashyirwa ku rutonde rw’umukara “Liste noire” ku buryo nta koperative n’imwe azongera kwakirwamo mu Rwanda.

Bamwe mu bamotari bo mu turere two mu Mujyi wa Kigali batanga ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imikorere yabo n’inzego zibareberera buri munsi (Foto James R)

Yabitangaje tariki ya 13 Gashyantare 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda yakoranaga inama n’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, barebera hamwe uko harushaho kunozwa umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka akenshi zikunze guturuka ku migendere mibi ya bamwe mu bamotari mu muhanda.

Bigirimana yabanje gusaba abamotari muri rusange kugira isuku no kugenda neza mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka, abasobanurira n’izo ngeso abamotari bakwiye kwitwararikaho zirimo ubwambuzi busigaye bukorerwa abakiliya batega moto.

Ati: “Hari ingeso bamwe mu bamotari badukanye yo gushikuza abagenzi ibikapu, uzabifatirwamo tuzamushyira ku rutonde rw’umukara ‘Liste noire’.”

Indi ngeso abamotari basabwe kugendera kure ni ikunze kuvugwa na bamwe mu batega moto, aho umugenzi ajya kwishyura amafaranga bumvikanye yaramuka ahaye umumotari inote y’ibihumbi bitanu ngo amugarurire akatsa moto akiruka umukiliya akamubura atyo.

Ati “Icyo na cyo nta bwo tuzakihanganira, hari ikindi cy’abantu batwara ibiyobyabwenge; icyo nacyo kiri ku murongo w’ibyo ng’ibyo.

Hari ikindi cy’abamotari bakorana n’abajura, bakagenda bagatwara abajura bakanibana, icyo nacyo uzagifatirwamo kiri muri urwo rwego.”

Yakomeje avuga ko muri izo ngeso harimo n’iy’abamotari bamwe na bamwe n’ubwo ari bake bafata abagore n’abana ku ngufu cyangwa bakagenda babakabakaba kuri moto.

Mu bibazo abamotari bakorera mu turere tw’Umujyi wa Kigali bagaragarije ubuyobozi bwabo birimo iby’umwambaro uranga ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto uzwi nka ‘jile’ aho washaje, abashinzwe umutekano w’abamotari babafatira ahantu hatandukanye bigateza umutekano muke mu bamotari, ibibazo by’impushya zo gutwara moto zitinda kubageraho mu makoperative bakoreramo n’ibindi.

Mu bisubizo umuyobozi w’agateganyo yabahaye, yabanje kubizeza ko harimo kuvugururwa imikorere y’amakoperative n’imikorere y’abamotari muri rusange, abizeza ko mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere abafite ibibazo by’impushya bizaba byakemutse, mu byumweru bibiri bose bazaba babonye imyambaro mishya yabo, ibibazo bituruka ku mikorere mibi yagaragaye ku bashinzwe umutekano w’abamotari mu muhanda bizaba byakemutse kuko buri koperative igiye kujya iha akazi uwo ishoboye guhemba bigaca ruswa.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rutagerura Bahizi Felly, yasabye abamotari kurushaho gufasha polisi kubungabunga umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka, birinda gutwara nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kubahiriza ibyapa n’amabwiriza bahabwa n’abashinzwe umutekano mu masangano y’imihanda, kubisikana neza n’ibindi binyabiziga no kugabanya umuvuduko nka kimwe mu bitera impanuka nyinshi zo mu muhanda.