Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abaminisitiri 4 basuye iyubakwa ry’Umudugudu wa Horezo

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya May 14, 2018

Abaminisitiri barimo uw’Ibikorwa Remezo Amb.Gatete Claver, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis, na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene basuye Umudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo uherereye mu murenge wa Rongi, mu karere ka Muhanga, berekwa aho ibikorwa byo kuwubaka bigeze.

Abaminisiti basura ibikorwa byo kubaka umudugudu wa Horezo

Icyo gikorwa cyabaye ejo hashize tariki 13 Gicurasi 2018, abo ba Minisitiri bakaba bagaragarijwe zimwe mu mbogamizi zizatuma igihe cyari cyagenwe cyo kurangiza kubaka uwo mudugudu atari cyo ibikorwa bizasorezwaho.

Umudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo uzatuzwamo imiryango itishoboye 108, ituye hirya no hino mu manegeka y’Akarere ka Muhanga.

Urwego rw’Inkeragutabara nk’uruhagarariye iyubakwa ry’uyu mudugudu ruvuga ko muri rusange ibikorwa byose bigenda neza icyakora hari zimwe mu mbogamizi zagiye zibaho ku buryo zatumye uyu mudugudu utazuzura mu mpera za Gicurasi 2018  nk’uko byari byarateganyijwe.

Gen. Ibingira Fred ukuriye Inkeragutabara yagize ati “Twagiye tugira imbogamizi zatumye itariki tutazayubahiriza kubera ibi biza byabaye zimwe mu mashini zagize ibibazo, ikindi ni sima, CIMERWA yagize ibibazo, ibyo bintu rero byatugizeho ingaruka ariko turabasezeranya ko bitarenze tariki ya 30 Kamena 2018 aha ng’aha hazaba harangiye”.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb.Gatete Claver yashimye muri rusange aho ibikorwa bigeze nyuma yo kuba haranabayemo izo mbogamizi zose anaboneraho gusaba ababishinzwe guharanira ko itariki ya 30 Kamena yazagera ibintu byose biri ku murongo.

Yagize ati: “Abantu ntibirare kuko turashaka ko ibikorwa byose birangira mbere y’igihe twihaye, turashimira Inkeragutabara kuko n’aho barekera aha abantu baravuga ko ari byiza ariko turashaka ko biba byiza kurushaho”.

Biteganyijwe ko uyu mudugudu ugomba kuzatahwa ku ya 04 Nyakanga 2018.

Uyu mudugudu uzaba ugizwe n’inzu 32 zubatse 4 muri 1, muri izo inzu harimo izo kubamo, ishuri, irerero ry’abana, ivuriro ry’ingoboka, ikibuga cy’umupira, uturima tw’igikoni, ibiraro by’inka, ibigega by’amazi n’ibindi bitandukanye.

Abubaka uyu mudugudu bavuga ko muri rusange ibikorwa byo kuwubaka no gutunganya ibisabwa byose kugira ngo abaturage bawutuzwemo bigeze kuri 62%.