Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Abambasaderi 13 bashyikirije Kagame impapuro zibasabira guhagararira ibihugu byabo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 23-02-2019 saa 09:32:51
Perezida Kagame na Ambasaderi Sezibera bari hamwe na bamwe mu bambasaderi bagiye guhagarira ibihugu byabo mu Rwanda

Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro bye ba Ambasaderi 13 bazanye impapuro zibasabira guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, batangaza icyo bashyize imbere mu mubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda, babiri muri bo bafite ikicaro i Kigali abandi bafite ikicaro mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.

Ku ikubitiro yakiriye ambasaderi Krzysztof Buzalski wa Poland, ufite ikicaro i Dar es Salaam muri Tanzania. Yabwiye itangazamakuru ko igihugu ke gifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 2015, bakaba bafitanye umubano ushingiye ku guteza imbere ubuhahirane mu by’ubukungu, bishingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’ishoramari akaba ari na byo agiye gushyira imbere.

Ambasaderi wa New Zealand, Mark Raphael Ramsden, ufite ikicaro Addis Ababa muri Ethiopia, yavuze ko nubwo ibihugu byombi biri ku ntera ihabanye ariko bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth, kandi inama itaha y’uwo muryango (CHOGM) ikazabera i Kigali mu 2020 bityo hari n’itsinda ryaje kubyigaho.

Ati “Twaganiriye kuri uwo muryango, twaganiriye ku mubano umaze igihe uri hagati ya New Zealand n’u Rwanda, uruhare New Zealand yagize mu gufasha nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi umubano dufite uyu munsi ni mwiza, ndizera ko ugiye kurushaho kuba mwiza na nyuma y’aho Perezida w’Inteko yacu azasura u Rwanda muri Mata mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ambasaderi wa Ghana Madamu Francisca Ashietey Odunton, ufite ikicaro Nairobi muri Kenya, yavuze ko Perezida w’icyo gihugu, Nana Akufo-Addo, yifuza umubano mwiza n’u Rwanda kandi abaturage b’ibihugu byombi bahahirana mu buryo bwose.

Asobanura icyo agiye kwibandaho yagize ati “Intego yange ni ukongera ingano y’ibireti ikava kuri toni 15 zavaga mu Rwanda zijya Ghana zikagera kuri toni 50 kugeza mu mpera z’uyu mwaka. Kandi mu gihe indege ya RwandAir izaba itangiye kujya New York muri Amerika (USA) Abanyagana bizababera inzira nziza kandi turimo gushyiramo imbaraga kugira ngo inzozi zizabe impamo kuko Abakuru b’Ibihugu byombi barimo kubiganiraho.”

Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Helena Maria Rodrigues Fernandes Marcata, ufite ikicaro Addis Ababa muri Ethiopia, yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ibijyanye na kompanyi yabo iri kubaka ikibuga k’indege cya Bugesera, kandi azashyira imbaraga mu gushishikariza izindi kompanyi zo muri Portugal kuza gutangiza ibikorwa byazo mu Rwanda no mu bindi bihugu u Rwanda ruherereyemo.

Ambasaderi wa Canada, Lisa Stadelbauer, ufite ikicaro i Nairobi muri Kenya, yashimye cyane u Rwanda ku buryo rushyize imbere kwita ku ngingo y’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu nzego nyinshi, u Rwanda rukaba ruzwi n’amahanga nk’urwa mbere kuri iyo politiki.

Abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Perezida Kagame barimo Ron Adam wa Israel na Burcu Cevik wa Turikiya bafite ikicaro i Kigali, Ambasaderi Abdullah Fahd Ali Alkahtani wa Arabia Saudite, Nguyen Kim Doanh wa Vietnam, Weerawardena Sunil Dharmasena De Silva wa Sri Lanka, Cherdkiat Atthakor wa Thailand, Monica Patricio Clemente Mussa wa Mozambique na Eric Frank Michel Saizonou wa Benin.

Ambasaderi Lisa Stadelbauer uhagararariye Canada (Foto James)

Ambasaderi Weerawardena Sunil Dharmasena De Silva uhagarariye Sri Lanka (Foto James)

Ambasaderi Ron Adam uhagarariye Israel (foto James)

Ambasaderi Nguyen KIM DOANH uhagarariye Vietnam (Foto James) 

Ambasaderi Francisca Ashietey ODUNTON uhagarariye Ghana (Foto James) 

Ambasaderi Helena Maria Rodrigues Fernandes MALCATA wa Portugal (Foto James)

Ambasaderi Krzysztof Buzaiski uhagarariye Poland (Foto James )

Ambasaderi Mark Raphael RAMSDEN uhagarariye New Zealand (Foto James)

Ambasaderi Monica Patricio Clwmente Mussa wa Mozambique (Foto James)

Ambasaderi Burcu Cevik uhagarariye Turkey (Foto James)

Ambasaderi Cherdkiat ATTAKOR uhagarariye Thailand (foto James)

Ambasaderi Dr Abdullih Fahd Ali ALKAHTANI uhagarariye Saudi Arabia (Foto James) 

Ambasaderi Eric Fanck Michel SAIZONOU uhagarariye Benin (Foto James)

Perezida Kagame na Ambasaderi Sezibera bari hamwe na bamwe mu bambasaderi bagiye guhagarira ibihugu byabo mu Rwanda

Ambassadors present credentials to President Kagame | Kigali, 22 February 2019

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.