24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda barenze 26,000

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-05-2021 saa 21:10:55

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 99 batumye abantu bamaze gutahurwaho COVID-19  guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 26,033, mu gihe  abamaze gukira bageze ku 24,592 (bangana na 94.4%) barimo abantu 106 bakize uyu munsi.  

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,098  muri bo hakaba harembye umuntu umwe, mu gihe umugore w’imyaka 76 wo mu Karere ka Huye ari we witabye Imana, atuma umubare w’abamaze guhitanwa na cyo ugera  kuri 343 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Karere ka Karongi 46, Umujyi wa Kigali 28, Nyanza 8, Nyamagabe 5,  Rusizi 3, Gakenke 3, Kamonyi 3, Ngororero 2, na Gisagara 1. 

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho  iki cyorezo  bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,362,483 birimo 3,917 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya  zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse   mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 162 barimo miliyoni 14o z’abakize ndetse na miliyoni 3.3 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.