Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abamaze kugira siporo umuco bahamya ko yabahinduriye ubuzima

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-07-2019 saa 12:53:46
Abitabira siporo rusange mu Mujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera, ubu isigaye ibera mu bice byose by'uyu mugi

Bamwe mu bitabira siporo rusange bavuga ko imaze kuzana impinduka nziza mu buzima bwabo harimo gusabana ndetse no kubakiza zimwe mu ndwara zibasira umubiri.

Haba mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye, siporo rusange iritabirwa ndetse bamwe bamaze kuyigira umuco.

Nkurunziza Marc w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko yari asanzwe akora siporo hamwe na bagenzi be bagera kuri 4 ariko ntibikorwe kuri gahunda ihamye ariko aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangirije siporo rusange yahise ayishyira kuri gahunda ze.

Avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi amaze ayitabira ituma atakigira ikibazo cy’umutwe yakundaga kurwara kuko imufasha kuruhuka cyane ndetse ikamurinda guhora atekereza n’ibibazo adafitiye igisubizo.

Ashima cyane ubuyobozi bwatekereje abaturage kugira ngo bagire aho bahurira, baruhurane kandi basangizanye n’ibyishimo, bityo agakangurira buri wese mu ntege afite kuyitabira kuko buri wese yibonamo iyo ashoboye.

Nkangura Tomote na we yabwiye Imvaho Nshya ko siporo rusange yaziye igihe kuri benshi kandi ifasha buri muntu kabone n’ubwo yayigiyemo ari uguhatiriza ariko akemeza ko nyuma bidatinze uyikora abona ingaruka nziza.

Agira ati: “Ngewe mfite imyaka 38 y’amavuko, numvaga siporo ari iz’abana bakibyiruka, abanyeshuri n’abandi bafite ibyo bifuza kuzakina nkumva bitandeba. Ntaritabira siporo rusange nari mfite umubyibuho umbangamiye w’ibiro 85 nkabura icyawugabanya kuko ni yo nageragezaga nafataga igihe cy’amasaha yo kwiyicisha inzara, nkarya ibiryo bidafite amavuta n’izindi ngamba ariko nyuma bikananira nkisubirira kubyo nkunda.

Nakubwira ko maze kwitabira siporo inshuro 5 gusa kandi ndakomeje ariko nsigaranye ibiro 72 kandi numva nkomeye. Icyo nabwira n’abandi batayiyumvamo n’ukubakangurira kwegera abandi kuko bazabona akamaro kayo”.

Imanishimwe Aline na we avuga ko ari umwe mu bitabiriye siporo rusange kandi imufasha ni yo yayisibye yumva atanezerewe.

Ati: “Iyo umuntu agendana n’abandi nta n’ubunebwe agira, ntaruha, mbese habamo guterana ubugabo. Ikiza nayibonyemo n’uko ituma niga neza nduhutse mu mutwe, ituma mbasha kurya numva mbishaka, ikindi gikomeye n’uko yamfashije gukira imitsi yajyaga imfata cyane none byarashize”.

Uretse mu mujyi wa Kigali no mu ntara iyi siporo igenda ihagera kuko mu karere ka Muhanga imaze gukorwa inshuro zigera kuri 3.

Nzungizi Thadee ucururiza mu mujyi wa Muhanga avuga ko bahiraga bifuza ko siporo ikorwa i Kigali yagera no muri Muhanga. Bidatinze avuga ko kwitabira siporo bigabanya ibikorwa bibi n’ingeso zidashimishije usanga abantu birirwamo, igahuza abantu bakamenyana kandi igatuma umuntu yumva akomeye.

Nk’uko akomeza abisobanura avuga ko hari mugenzi we wagiraga ibibazo by’umuvuduko w’amaraso nyuma aho asubiriye kwisuzumisha agasanga ibipimo byaragabanutse bigenda bisubira ku murongo mwiza.

Siporo rusange ni igikorwa kigenda kitabirwa cyane n’inzego zitandukanye, abaturage b’ingeri zose kandi uretse no gukora siporo ikanatangirwamo ubutumwa bufasha abaturage. Ni muri urwo rwego ikomeje kugenda yagukira mu bice bitandukanye ndetse nka Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary ubwo yiyitabiraga mu karere ka Huye akaba yarasabye ko yagezwa no ku rwego rw’umurenge.

Siporo rusange ni igikorwa cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali kuri ubu ukaba ikorwa inshuro imwe mu kwezi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.