Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Abakuze baragira inama urubyiruko yo kubungabunga imiti gakondo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 30, 2018

Abakora ubuvuzi gakondo by’umwihariko abavurisha ibimera, batangaza ko nubwo bakora uwo mwuga ufitiye abantu akamaro ariko bafite impungenge ko hari ubumenyi bafite bw’amoko y’imiti imwe n’imwe irimo kugenda icika burundu kandi babona urubyiruko rutitabira uwo mwuga mu gihe bo bagenda basaza.

Gafaranga Daniel, uhagarariye urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda, asaba urubyiruko kuzirikana imiti ikoreshwa muri ubwo buvuzi kugira ngo ubwo buvuzi budacika (Foto James R)

Perezida w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda, Gafaranga Daniel, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibimera bisaga ibihumbi bitatu (3000) ariko na bo ubwabo basigaye bibuka ibigera kuri 700 gusa.

Ati: “Ibimera byose biri ku rwego rwo hejuru ariko, twebwe nitumara gusaza ndatekereza ko rimwe bizibagirana kuko usanga abasore b’ubu batabyitayeho bityo hari ibimera bimwe bizibagirana.

Ubu hari ibimera bisaga ibihumbi ariko ibyo ab’ubu dusigaye twibuka ni nk’ibimera 700 gusa kandi uko turi kugenda dusaza bizagenda byibagirana; tukaba twiteguye kugira ngo ibyo bimera nibura mwebwe abakiri bato tubibigishe kugira ngo nibura muzashobore kwibuka ibyo ba sogokuru banyu bakoreshaga bivura indwara zikomeye”.

Gafaranga akomeza avuga ko mu buvuzi gakondo bakora bafitemo n’imbogamizi y’aho bakura imiti yo kuvura, kuko amashyamba bakuragamo ibiti byo gukora imiti itandukanye yagiye atemwa, imiti imwe ikaba yaracitse kuko hasigaye amashyamba make.

Asobanura ko icyo kibazo bagishyikirije Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’inganda (NIRDA) kandi hari icyo bemeranyije mu kugishakira umuti.

Ati: “Twari dufite amashyamba ariko ubu mu Rwanda amashyamba amwe amaze gucika ariko ubu ikigo NIRDA kiritegura kuzafasha abavuzi gakondo guhinga ibimera byinshi biri mu nzira yo gucika noneho tukagira amasambu tubihingamo, ayo masambu tukayitaho, ku buryo n’abakeneye kubimenya baza bakabyigira aho, mbese rukaba uruhererekane rw’Abanyarwanda.

Icyo tugamije mbere na mbere ni ukongera kugarura ibimera byose biri mu nzira yo gucika tukongera kubihinga ibindi byo kubikoresha no kubifata neza bikazakurikiraho ariko twongeye kubigarura mu Rwanda”.

Ikibazo k’ibiti bikorwamo imiti birimo gucika mu gihe abakiri bato batarabimenya gishimangirwa na Munyankindi Innocent w’imyaka 63 watangiye gukora ubuvuzi gakondo mu 1981. Avuga ko abakuze bifuza guhererekanya ubumenyi ku buvuzi bukoresheje ibimera ntibuzabe amateka mu Rwanda.

Ati “Urubyiruko niba muri bato reka tubasigire ubu bumenyi, kuko nitububasigira n’igihugu cyacu kizakomeza kugira ubuvuzi bwa Kinyarwanda buhamye”.

Umwe mu rubyiruko rukora ubuvuzi gakondo, Dusengimana Schadrack, w’imyaka 29 avuga ko amaze imyaka  4 mu buvuzi gakondo kandi abona ari umwuga mwiza mu buvuzi.

Ati “Nta bwo ari urubyiruko gusa n’abantu bakuru muri rusange nta bwo iby’ubuvuzi buvurisha ibimera gakondo babyumva, baba bumva ko ari nk’ubupfumu ariko si ko biri. Ni ibintu byiza, byateye imbere mu bihugu bitandukanye nko mu Buhinde n’ahandi kandi harimo urubyiruko rwinshi”.

Urugaga rw’abavuzi gakondo ruvuga ko rufite abavuzi gakondo 3000 bakora ubwo buvuzi mu buryo buzwi mu gihe ababikora muri iki gihe bagera ku bihumbi 17 barimo ibihumbi 14 bivugwa ko batashatse kwibaruza.

Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo k’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, Eng Coletha Ruhamya, avuga ko hari iteka rya Perezida ririmo gukorwa rizagena imikoreshereze y’umutungo ndangakamere ivamo ubuvuzi gakondo bukoresha ibimera.