Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Abakuru b’Ibihugu by’Afurika batangiye kugera i Kigali

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Mar 20, 2018

Abakuru b’ibihugu by’Afurika basaga 26 bategerejwe i Kigali ku munsi w’ejo aho bazitabira inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika idasanzwe, inama biteganyijwemo ko bazashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange muri Afurika. Ubu hari abaraye bageze mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame (iburyo) ubwo yakiraga Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou ageze i Kigali, umwe mu bakuru b’Ibihugu baje kwitabira inama idasanzwe ya AU

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 19 Weruwe 2018 abakuru b’ibihugu bageze mu Rwanda baje kwitabira iyi nama ya 10 idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), ni Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton, na Visi Perezida wa Ivory Coast Daniel Kablan Duncan.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou akigera i Kigali, yakiriwe na Perezida Paul Kagame, ari na we uyoboye Afurika Yunze Ubumwe.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rihuza ibihugu 54 by’Afurika (ACFTA) nashyirwaho umukono iri soko rizaba rihuriweho n’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, rikaba ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kw’Afurika nk’uko bikubiye mu ntego zayo za 2063.

Iri soko rikaba rizateza imbere ubucuruzi muri Afurika, gutanga imirimo, bityo rikaba ari kimwe mu bizongera ubukungu bw’uyu mugabane nk’uko intego y’Afurika iri, ari ukwihaza.

Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’Ishoramari muri Nigeria, Dr. Okechukwu E. Enelamah, avuga ko buri gihugu cy’Afurika gikwiye gusinya amasezerano yo gushyiraho isoko rimwe ry’Afurika kuko ngo bigaragara ko ubucuruzi buri hasi cyane. Ati “Icyo twese twemeranyijwe kandi kiza ni uko ibihugu byose byemeye ko byiteguye gusinya kuri aya masezerano, n’abatazahita basinya bazasinya nyuma yo kuvugana n’Inteko Ishinga Amategeko mu bihugu byabo.”

Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika buri kuri 15%, intego ikaba ari uko bwazamuka bukagera kuri 50%. Aha ni ho Assome Aminata Diatta, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi bwo hanze muri Minisiteri y’Ubucuruzi muri Senegal agira ati “Ntawashidikanya ko aya masezerano atazateza imbere umugabane w’Afurika kuko dufite byinshi twahahirana hagati yacu, tukava kuri 15% mu bucuruzi tukajya hejuru ya 50%.”

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Amb. Albert M. Muchanga, avuga ko amasezerano yo gushyiraho isoko rimwe ry’Afurika bigamije kongera ubukungu bw’Afurika, guteza imbere inganda, gutanga imirimo kuri buri wese no guhagarika ingendo z’urubyiruko zijya ku yindi migabane.

Inama y’abaminisitiri b’Afurika bafite ubucuruzi mu nshingano iheruka kubera i Kigali, bemeje ko buri gihugu cy’Afurika kiteguye gusinya amasezerano ashyiraho iri soko.