Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Abakuru b’ibihugu 8 bazifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka 25

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 01-04-2019 saa 07:13:26
Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, ni umwe mu bazitabira Kwibuka 25

Abakuru b’ibihugu umunani n’abahagarariye za Guverinoma bategerejwe mu Rwanda mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Hazaza “Perezida wa Chad, Djibouti, Mali, Niger, Congo Brazaville, Benin, Minisitiri w’Intebe wa Canada na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi. Abandi ni abahagarariye za Guverimoma, ndetse harimo n’abahoze ari abafasha b’Abakuru b’Ibihugu”, nk’uko twabibwiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier.

Ku byerekeranye n’abahagarariye za Guverinoma, n’abahagarariye imiryango itandukanye, Amb. Nduhungirehe avuga ko muri abo harimo Intumwa y’igihugu cya Misiri, Senegali, u Bufaransa, Tonny Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, u Budage, uwahoze ari umufasha wa nyakwigenderwa Meles Zenawi wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, uhagarariye Ibihugu byuze Ubumwe by’Abarabu UAE, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi EU, n’izindi nshuti z’u Rwanda.

Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko mu batumiwe kuzaza kwifatanya n’u Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo n’undi mwihariko w’abadipolomate bose bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku itariki ya 11 Mata 2019 bazitabira kwibuka hazirikanwa uruhare umuryango mpuzamahanga wagize mu gutererana Abanyarwanda.

Agaruka ku mwihariko w’abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu bazifatanya n’u Rwanda mu kwibuka, Amb. Olivier Nduhungirehe, asanga ari umwanya wabo wo kumenya amateka, by’umwihariko uruhare umuryango mpuzamahanga wagize mu gutererana Abanyarwanda bari bahungiye mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro, bakaza kwicirwa Nyanza ya Kicukiro ahari Urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 12.000

Ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwa Diaspora ku bijyanye no kwibuka, Nduhungirehe yabasabye ko kwibuka Jenoside babigira inshingano mu bihugu byose babamo byaba ibyo muri Afurika, ndetse n’ahandi ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko, ko basabwa igihe cyose guharanira gushyiraho umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya abitwaza uburenganzira, bagahembera ingengabitekerezo ya Jenoside nk’aho yiganje muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, Amerika n’ahandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Damascene, aherutse kubwira itangazamakuru ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igikorwa kizabanzirizwa n’inama mpuzamahanga kuri Jenoside izahuza abanditsi n’abashakashatsi bose basaga 1.000 bavuge ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazzaville

Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel

Patrice Talon, Perezida wa Benin

Perezida Idriss Deby wa Chad

Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger

Perezida wa Djibouti Ismael Omar Guelleh

Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.