Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abakunzi ba Mukura bishimiye igikombe cy’Amahoro yegukanye

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Aug 14, 2018

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka 26, Mukura VS yakiriwe n’abakunzi bayo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.

Abakinnyi ba Mukura bishimira igikombe cy’Amahoro iyi kipe yegukanye nyuma y’imyaka 26

Mukura  VS yatwaye iki gikombe tariki 12 Kanama 2018 itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma  yo kunganya  0-0.

Nyuma yo gutsindira gusohokera igihugu, Mukura VS yageze mu Karere ka Huye mu rukerera rw’ejo hashize ku wa mbere aho yakorewe akarasisi n’abakunzi bayo benshi bakiriwe kuri Sitade ya Huye. Iyi kipe yanakiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Huye ku mugoroba w’ejo hashize  ku wa Mbere  tariki 13 Kanama 2018.

Umutoza mukuru wa Mukura, Haringingo Francis yavuze ko amateka bagezeho bakwiye kuyasigasira. Ati : «Dukoze amateka kandi tugomba gusigasira. Hari abumvaga ko Mukura idashobora gutwara iki gikombe. Ngo ntishoboye gukinira ku matara, ariko ibyo twakoze ni intangiriro y’amateka mashya ».

Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye na we yashimiye cyane abakinnyi ba Mukura. Ati : « Mukura ni yo kipe ya mbere yo mu ntara ibashije gutwara igikombe, biradushimshije. Ni igikombe abaturage bacu bari bategereje igihe kinini, uyu munsi kirabonetse ».

Ibi banabihuriye n’abakunzi ba Mukura bavuga ko bagomba kuyishyigikira no hanze y’u Rwanda. Aba barimo Ntagungira Masoud na Hategekimana Bernard babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ko bazajya  bareba imikino mpuzamahanga ku kibuga cyabo, ndetse ko bazajya bayiherekeza mu mikino y’Afurika.

Mukura itwaye iki gikombe yaherukaga mu 1992. Yari yageze ku mukino wa nyuma inshuro eshatu itsindwa na APR FC mu 1999, muri 2005 itsindwa na Rayon Sports naho mu 2009 itsindwa na ATRACO FC.

APR FC  ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Sunrise FC igitego 1-0. Nyuma yo gutwara iki gikombe, Mukura yahawe igikombe na  miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda  ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup 2019, Rayon Sports ihabwa miliyoni 3  naho APR FC ihabwa miliyoni 2.