Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abakozi bo kwa Nyirangarama basuye urwibutso rwa Jenoside biyemeza kwigisha amahoro

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 15, 2018

Abakozi bakorera Ese Urwibutso izwi cyane nka Nyirangarama kimwe n’abanyeshuri ba Collège Fondation Sina Gérard, ku Cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018 basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri isaga 250 000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe ko bigira ku mateka. Bakaba barahavuye biyemeje kwigisha amahoro.

Sina Gérard n’abakozi ba Nyirangarama bunamira imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi (Foto Kayitare JP)

Umuyobozi Mukuru wa Ese Urwibutso, Sina Gérard, asobanura ko abakozi ba Nyirangarama atari ubwa mbere basuye urwibutso rwa Gisozi ariko kuri iyi nshuro bakaba barahisemo kuzana n’abanyeshuri biga muri Collège Fondation Sina Gérard kugira ngo bigire ku mateka bityo bakomeze guharanira ko Jenoside itakongera kuba ukundi mu Rwanda.

Ati “Twahisemo kuzana n’urubyiruko kuragira ngo rwibuke kandi rwigira ku mateka. Mu ishuri rya Fondation Sina Gérard basanzwe biga amateka ariko nabazanye hano ku rwibutso rwa Gisozi aho bashobora kwiga amateka banayareba, bakirinda icyatuma Jenoside yakorewe Abatutsi yongera kuba”.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, Sina yabwiye abakozi ba Nyirangarama ko bakwiye kwirinda ko Jenoside yakongera kuba ahubwo bagashimangira urukundo n’amahoro, ikindi kandi bagashishikarira gukora ku buryo batabona umwanya wo kumva abashobora kubigisha inyigisho mbi.

Nkundimana Théogène ushinzwe abakozi ba Nyirangarama yatangaje ko nk’abakozi icyo bagiye gukora, ari ukwigisha urukundo. Yagize ati “Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ni uko tugiye kwigisha abandi urukundo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse no kwitabira umurimo. Natwe tugiye kujya twigisha amateka y’u Rwanda kugira ngo ibyabaye ntibizasubire mu gihugu cyacu”.

Cyiza Gérardine, umwe mu basuye urwibutso rwa Gisozi akaba n’umunyeshuri muri Collège Fondation Sina Gérard, avuga ko abantu bakwiye gushyira imbere ubunyarwanda bakanga ko Jenoside yakongera kuba. Ati “Twese nitube abanyarwanda, twange ko Jenoside yazongera kuba ukundi. Isomo nahakuye ni uko ntarinzi ko muri Jenoside hari abatabaye abandi ubwo bicwaga, bitumye menya ko hari abahutu bari bafite umutima wa kimuntu bagahisha abatutsi bahigwaga.”

Maniraho Robert na we w’umunyeshuri muri Collège Fondation Sina Gérard avuga ko agiye kwigisha bagenzi be mu rwego rwo kubereka ko bakwiye guharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itakongera kuba ukundi. Ikindi ni uko ngo abakuru agiye kubigisha bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mutuyimana Beatha, umwarimu mu ishuri rya Collège Fondation Sina Gérard asobanura ko basanzwe bafite karabu (Clubs) y’ubumwe n’ubwiyunge n’iyo kurwanya Jenoside. Gusura urwibutso rwa Gisozi ngo bikaba bizabafasha kuko bazajya bigisha ibyo abanyeshuri basobanuriwe kandi babonye.

Urwibutso rwa Gisozi rwasuwe n’abakozi ba Nyirangarama, ni rwo rwibutso runini mu gihugu, abarushyinguyemo bakaba basaga 250 000 bavanywe hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu byobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe, nkuko bitangazwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, binyuze ku rubuga rwayo.

Umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wakomereje kwa Nyirangarama mu karere ka Rulindo, ukaba waritabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zirimo iz’umutekano.