Abakozi ba RRA, NEC na OAG bagaragarijwe uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-04-2019 saa 08:54:14
Abakozi b'ibigo bya NEC, RRA na OAG bakanguriwe kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri ( Foto Sezibera A)

Mu kiganiro cyatanzwe mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’ikigo k’Igihugu k’imisoro n’Amahoro (RRA), aba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) hamwe n’ab’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta (OAG) bagaragarijwe inzira igihugu cyagiye kinyuramo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo kiganiro kibanze ku bumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside no kubaka ikerekezo gikwiye, Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga nyuma ya Jenoside Leta yakoze ibikomeye harimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo Abanyarwanda biyumvemo umuntu umwe kandi bubake igihugu cyabo.

Ruganintwali avuga ko nyuma ya Jenoside Leta y’Ubumwe yatangije gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igamije kunga Abanyarwanda kandi igenda igerwaho ikanashyirwa mu bikorwa.

Agaruka ku bijyanye n’ubutabera, atangaza ko Leta y’u Rwanda yihutiye gushyiraho uburyo bwa Gacaca mu rwego rwo guca imanza za Jenoside.

Ahamya ko byasabye imbaraga nyinshi mu gushyiraho Gacaca kugira ngo ikoreshwe mu kunga Abanyarwanda kandi hamenyekane ukuri ku byabaye muri icyo gihe.

Agira ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubutabera wasangaga busa nk’aho nta bwari buhari, byari ugutangira bundi bushya kuko bamwe bari barishwe muri Jenoside abandi na bo barahunze. Hashyizweho inkiko Gacaca mu 2001 zisoza imirimo yazo mu 2012 zaciye imanza za Jenoside 1,958,632 mu gihe k’imyaka 11 gusa nyamara urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ku manza za Jenoside rwatwaye akayabo ariko ntirugere kuri urwo rwego”.

Ku byerekeye ubukungu naho Ruganintwali avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ibigo bikusanya imisoro ikagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu kandi inashyiraho uburyo bwo gucunga neza iyamaze gukusanywa.

Akomeza avuga ko ibyo byose byagezweho kubera ko Abanyarwanda bafashe umwanya wo kwishyiriraho ubuyobozi bwiza bibonamo hagamijwe imiyoborere myiza. Agira ati: “Binyuze mu matora Abanyarwanda bahisemo kwishyiriraho ubuyobozi bwiza mu nzego zose z’imiyoborere zubakwa hadashingiwe ku macakubiri, ubwoko n’andi masano”.

Ruganintwali yasabye abitabiriye ibiganiro kumenya ko Abanyarwanda batifuza gusubira inyuma ahubwo bagomba kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Agira ati: “Kwibuka bituma dusubira inyuma tukareba ibyabaye, icyabiteye n’abadukomokaho bakabimenya, bityo ingengabitekerezo ya Jenoside igacika burundu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Munyaneza Charles na we yashimangiye ko u Rwanda ruri mu nzira nziza, asaba abitabiriye ibiganiro gushyigikira gahunda za Leta zigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byasubiza inyuma Abanyarwanda.

Muri ibyo biganiro kandi baneretswe ibyaranze itariki ya 09 Mata 1994 aho hishwe Abatutsi 1800 bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba ku Kibuye, Abatutsi 500 bishwe bahungiye kuri Paruwasi Mutagatifu St Vincent Palloti Gikondo. Hishwe abatutsi kandi bari bahungiye Kiramuruzi muri Gatsibo, abari bahungiye kuri Paruwasi Kabuye Kigali), Paruwasi ya Nyundo ku Gisenyi hamwe n’abandi biciwe Nyarushishi ku Gikongoro.

Abakozi b’ibigo bya NEC, RRA na OAG bakanguriwe kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ( Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.