Abakozi ba Leta bakomeje gusabwa kwambara ‘Made in Rwanda’

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 15-01-2019 saa 12:03:21
Imyenda ikorerwa mu Rwanda ni yo abakozi ba Leta basabwa kujya bambara buri wa Gatanu w'Ukwezi (Foto Ububiko)

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ishishikariza Abanyarwanda kwambara no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mugwiza Telesphore umuyobozi w’agateganyo ushinzwe guteza imbere inganda muri MINICOM, asobanura ko MINICOM iri ku isonga mu gushyigikira Made in Rwanda.

Ati:“Mbere y’ uko dutanga icyo gitekerezo kugira ngo bikorwe no mu bindi bigo bya Leta na za minisiteri, twe twari twaratangiye kubishyira mu bikorwa kuko muri politiki ya Made in Rwanda harimo guteza imbere ibikorerwa iwacu, birumvikana ko twagombaga gufata iya mbere mu kuyishyira mu bikorwa nko gukoresha ibikorerwa iwacu mu Rwanda.”

Avuga ko kugeza ubu abakozi bose ba MINICOM bakanguriwe kwambara umwenda wakorewe mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Ati: “Twabitangiye dushyira mu bikorwa gahunda y’ubukangurambaga, ubu rero abakozi bose barabyitabiriye nka minisiteri ifite Made in Rwanda mu nshingano zayo, birumvikana ko twagombaga gufata iya mbere.”

Mugwiza avuga ko MINICOM ikurikirana ibikoresho bikoreshwa n’ibigo bya Leta ko byakorewe mu Rwanda nka kimwe mu byo bafatanyamo n’Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta RPPA, kuko yashyize hanze urutonde rw’ibikoresho bitandukanye biboneka mu Rwanda, inasaba Minisiteri n’ibigo bya Leta gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kugura ibikorerwa mu Rwanda kubera ko mu itegeko rigenga amasoko ya Leta, harimo ko RPPA igomba kubanza guha umwanya ibikorerwa mu Rwanda ndetse bigahabwa amahirwe ya 15% ugereranyije n’ibindi bituruka hanze.

Sibomana Celestin, umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera abakozi ubushobozi muri RPPA, avuga ko hari itegeko ryihariye ryasohotse rigena ko sosiyete y’inyamahanga y’ubucuruzi itsindiye isoko rya Leta, igomba kubahiriza gukoresha 15% by’ibikorerwa mu Rwanda.

Ati: “Itegeko riteganya ko abantu baha agaciro ibikorerwa mu Rwanda aho dutanga amahirwe yihariye ku byo mu Rwanda, icyo gihe biba bireba amasosiyete y’ubucuruzi. Iyo tugiye ku bikorerwa mu Rwanda, dusaba ko iyo ari isoko mpuzamahanga ryatsindiye isoko, hakoreshwa 15% y’ibikorerwa mu Rwanda, ibyo ni itegeko.”

Havugimana Joseph Curio, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, yemeza ko iyi gahunda yagenwe buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi bayizi, kandi ko nka Minisiteri iyi gahunda batayiteye umugongo kubera ko ngo ari gahunda nziza yo gufasha gukangurira abantu kwambara ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Bimwe mu byo twakoze ni uko hari inama zijya ziba tugakangurira abakozi kwambara ibyakorewe mu Rwanda byaratangiye.”

Havugimana avuga ko iyo winjiye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, uhita ubona ko kwambara ibyakorewe mu Rwanda abakozi barimo kubishyira mu bikorwa kandi ko byigaragaza.

Yemeza ko kugeza ubu nta mbogamizi zo kwambara ibyakorewe mu Rwanda barabona, kandi ko n’abakozi bumva neza iyi gahunda.

Sosiyete Sivile mu Rwanda, ivuga ko ishyigikiye igitekerezo cya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuko kwambara ibyakorewe mu Rwanda byaba bivuye mu magambo bigiye mu ngiro.

Sekanyange Leonard, umuyobozi w’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, yagize ati “Sekanyange avuga ko Made in Rwanda itanga ikizere kandi ko ibigo byose bya Leta, abikorera na Sosiyete Sivili bakwiye kugira umunsi wo kwambara ibyakorewe mu Rwanda bityo n’ibikoresho byo mu rugo 60%, biba ari ibyakorewe mu Rwanda agashimangira ko ibyo byaba ari uburyo bwo guteza imbere Made in Rwanda.

Kanda hano usome izindi nkuru twanditse kuri Made in Rwanda

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.