Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Abakozi ba Global Communities basuye urwibutso rwa Jenoside i Ntarama

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 3, 2018

Urubyiruko rw’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Nyamata, rurasabwa gukorana umwete ndetse no gukoresha neza amahirwe rufite ari yo gihugu cy’u Rwanda.

Abayobozi ba Global Communities bunamiye abazize Jenoside i Ntarama (Foto Sezibera A.)

Ibyo byagarutsweho n’ubuyobozi rwa Global Communities mu mushinga “USAID Twiyubake” usanzwe wunganira Leta mu bikorwa binyuranye byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa Global Communities Dr. Samson Radeny atangaza ko ibyabereye mu Rwanda by’umwihariko i Ntarama ari amarorerwa byashengura buri wese ufite umutima wa kimuntu.

Dr Samson avuga ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kubera isomo buri wese kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Avuga ko kimwe nk’abandi banyarwanda, na bo bifuje kwishyira hamwe bakajya kwifatanya n’abarokokeye i Ntarama, ndetse no kurushaho ku menya amateka y’ibyahabereye .

Yagize ati: “Abarokotse Jenoside na bo yabagizeho ingaruka bose bakwiye kwitabwaho, bakerekwa urukundo kuko bahora babifata nk’ibyabayeho ejo”.

Akangurira urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko rukwiye gukoresha neza igihugu rufite, kuko ari amahirwe kugira igihugu nk’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge wa Ntarama Kabarega Jean de la Croix, yashimye cyane uyu muryango ko bagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kwigira no kwiyubaka binyuze mu nkunga bagejeje ku rubyiruko rwabo rurimo Anitha, Delphine na Jeanne.

Umwe mu rubyiruko wahawe inkunga Mbayire Delphine, yagaragaje ko yari afite umushinga wo gukora ikaragiro ku bw’iyo mpamvu inkunga yabonye igiye kuba imwe mu nkingi zizamufasha kunoza no gushyira mu ngiro umushinga we.

Abayobozi ba Global Communities batanga impano ku rubyiruko rufite imishinga inyuranye

Uyu muryango uretse kwibuka abazize Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse, unasanzwe ugira ibikorwa bitandukanye byunganira Leta, aho uteza imbere ibikorwa birimo gukorana mu matsinda, kongerera ubumenyi ku mikoreshereze y’amafaranga, kuboneza urubyaro no kwita ku buzima muri rusange.

Umuryango Global Communities ukaba warageneye urwibutso rwa Ntarama inkunga, ndetse unagenera ubufasha batatu mu rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bagenewe inkunga y’amafaranga 120 000 buri wese, ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu rugo birimo n’ibiribwa.