Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abakozi ba ‘Equity Bank’ bihaye umukoro wo kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 27, 2018

Umuyobozi Mukuru wa ‘Equity Bank’ mu Rwanda, Hannington Namara, asanga atari igihe cyo kurebera cyangwa guhererekanya ubutumwa buvuga ibitari byo ku Rwanda bukwirakwizwa  na zimwe mu mbuga  nkoranyambaga, ahubwo ko bagiye gushyira imbaraga mu kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda berekana ukuri.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara (iburyo), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Muhongerwa Patricie (hagati) hamwe n’abandi bakozi ba Equity Bank

Ibi yabivuze ubwo abakozi ba ‘Equity Bank’ bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muyobozi asanga guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ari uruhare rwa buri Munyarwanda  aho ari hose, agahangana n’imbuga nkoranyambaga  aho cyane cyane bamwe mu Banyarwanda baba hanze y’igihugu batazi aho u Rwanda rugeze barusebya ari yo mpamvu bihaye umukoro wo kujya bavuguruza ibivugwa bitari byo, bakagaragaza ukuri ku Rwanda.

Hannington Namara yagize ati “Ubundi ibyabaye muri iki gihugu byari bibi cyane, uko byagenze kose byadusigiye ikintu gikenera imbaraga zidasanzwe mu buzima bwacu kugira ngo twongere twitwe sosiyete nyarwanda. Ibyo ni byo byatumye dufunga amashami yacu kugira ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twibuke abacu ariko binaduhe umwanya wo gufata ingamba mu kazi hano dukorera, twiyemeza kuba abantu bashinzwe guhindura amatwara, kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda twerekana ukuri, guhindura abo tubana na bo bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, tugashaka uruhare rwacu by’umwihariko nk’intore za Equity Bank dushaka icyakorwa kugira ngo duhindure ibitagenda”.

Yagarutse ku mpamvu yatumye bafata umwanya wabo bakibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, avuga ko nubwo kubona umwanya ukora muri banki bigoye ariko umwanya wo kwibuka bazawugira umuco muri banki abereye umuyobozi kandi ngo bazatanga umusanzu wabo  ushoboka baharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Namara yagize ati “Twahurijwe hano no kwibuka, kwibuka ni umuco. Baca  umugani ngo abatibuka ntibamenya n’iyo bajya. Equity Bank rero nubwo icyo gihe Jenoside iba itari yarashinzwe, bamwe muri twe bakora muri iyi banki ibikomere bya Jenoside turabibana, ingaruka za Jenoside turazibana umunsi ku wundi. Ni yo mpamvu uyu mugoroba twahuriye hano kugira ngo twibuke. Kwibuka kuri twe nk’abakozi ba banki cyangwa abayobozi bagize inama y’ubutegetsi ni amahame tuzahora dushyigikira, tuzahora dushyira imbere kugira ngo biduhe imbaraga no kubakira kuri uko gukomera”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Muhongerwa Patricie, yashimiye ubuyobozi bwa Equity Bank uruhare rwabwo mu iterambere ry’igihugu, abasaba kureba aho bavuye ari na ko bareba ejo hazaza.

Yagarutse ku ngaruka za Jenoside kugeza uyu munsi Abanyarwanda bakirimo, ashima imiyoborere myiza y’u Rwanda ikomeje guhangana nazo. Yashimiye abarokotse Jenoside uburyo babashije kwiyubaka. Yanibukije ko hakiriho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Haracyagaragara abantu bakomeje gupfobya Jenoside bakagaragaza ingengabitekerezo yayo banayikwirakwiza, hari abari hanze y’igihugu, hari abari mu gihugu imbere, twese dufatanyirize hamwe kubagarura mu murongo muzima”.

Yashimiye ubuyobozi bwa Equity Bank umukoro bwihaye wo gutanga umusanzu wabo mu kubirwanya. Yanabashimiye igikorwa kiza bakoze cyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside abasaba kutazatezuka ku bikorwa nk’ibyo byiza.