Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Abakozi 2800 bamaze guhugurwa muri gahunda ya NEP Kora wigire

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-03-2019 saa 08:02:50
Habineza Emmanuel, umuyobozi wa TI Rwanda, uruganda rukora ama JEANS

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), Ikigo k’Igihugu cy’Amashuri Makuru y’Ubumenyingiro (RP) kimaze kwigisha abagera ku 2800 binyuze muri gahunda ya NEP Kora Wigire.

Umuyobozi wungirije wa RP, Dr. Gashumba James avuga ko ku bantu 2800 RP imaze kwigisha mu myuga binyuze muri gahunda ya NEP Kora wigire, 60% ari ab’igitsina gore.

Yagize ati “Tumaze kwigisha abakozi 1.500 b’uruganda rwa C& H Garment Ltd ruherereye mu Karere ka Gasabo, abakozi 500 b’Uruganda HEMA Garment ruherereye mu Karere ka Musanze, abakozi 150 b’Uruganda rwa UFACO& VLISCO ruherereye mu Karere ka Nyarugenge, abakozi 300 b’uruganda rwa Burera Garment ruherereye mu Karere ka Burera n’abakozi 350 b’uruganda rwa ‘New Kigali Designers and Outfitters’ ruherereye mu Karere ka Gasabo.”

Umuyobozi wa gahunda ya NEP Kora Wigire ikorera muri Rwanda Polytechnic (RP), Abdallah asobanura neza intego z’iyi gahunda yatangijwe mu gihugu mu mwaka wa 2014, ikaba yari igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo itari iy’ubuhinzi.

Avuga ko zimwe mu ntego za gahunda ya NEP Kora Wigire ari ukwihutisha guhanga imirimo itanga umusaruro uhagije ku buryo burambye binyuze mu guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo n’ihangwa ry’imishinga mito n’iciriritse, gufasha abantu kugira ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo cyangwa gufasha abikorera kongera umusaruro ndetse no gushyiraho uburyo bw’imikorere buhuriza hamwe imbaraga bukanaha umurongo izindi gahunda zihari zifasha mu iterambere ry’umurimo, muri Leta, mu bikorera no mu miryango itegamiye kuri Leta.

Abdallah yavuze ko abagenerwabikora b’iyi gahunda bagizwe n’ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda, bigizwe n’urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, amashyirahamwe n’ibigo bito n’ibiciciriritse.

Ati “Iyi gahunda ya NEP Kora wigire ihuriza hamwe imbaraga kandi igatanga umurongo ku zindi gahunda zihari zifasha mu iterambere ry’umurimo yita cyane ku rubyiruko n’abagore badafite akazi, urubyiruko n’abagore badafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, abantu bafite ubumuga, urubyiruko n’abagore, amashyirahamwe n’ibigo bito n’ibiciriritse bikeneye kongera ikoranabuhanga n’ubumenyi mu byo bakora.”

Avuga ko gahunda ya NEP Kora Wigire ihuriweho n’ibigo binyuranye na za Minisiteri, aho buri kigo cyangwa Minisiteri ifite inkingi yihariye.

Abdallah avuga ko inkingi ya mbere ari iyo guhuguza ibikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, bikorwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Inkingi ya kabiri ni ijyanye no guteza imbere umuco wo kwihangira umurimo n’ihangwa ry’imishinga mito n’iciriritse, iyi nkingi ikaba igirwamo uruhare na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Inkingi ya gatatu ni ijyanye no guteza imbere imishinga itanga akazi ku bantu benshi no gusakaza amakuru ku murimo, ikaba igirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu naho inkingi ya kane ni ijyanye no guteza imbere ubumenyingiro igirwamo uruhare na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cya RP.

Abdallah avuga ko NEP Kora Wigire itanga ubumenyi bw’igihe gito ku bataragize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe cyangwa abarangije amashuri asanzwe bakabura imirimo, aha ngo amahugurwa atangirwa mu ruganda cyangwa mu masosiyete.

Ikindi NEP Kora Wigire ikora nk’uko bivugwa na Abdallah, ni ugufasha abashoramari n’imishinga kugira abakozi bafite ubushobozi, gufasha abafite ubumenyi mu myuga kubona gihamya cy’ubumenyi bafite no gufasha abafundi, abatetsi n’abandi banyamyuga batandukanye batabyize ariko babimenyeye ku murimo kugira impamyabushobozi y’ibyo bazi kandi bakora neza.

Bamwe mu batewe inkunga yo guhugura abakozi bavuga ko igiye kubafasha kurushaho gutanga ubumenyi ku rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga imyuga, abasoje amashuri y’ubumenyi rusange bakeneye kwiga imyuga n’abacikirije amashuri bakeneye kugira ubumenyi mu myuga.

Habineza Emmanuel, ni umuyobozi w’uruganda TI Rwanda rukorera mu Karere ka Rwamagana imyenda yitwa Jeans, avuga ko bagiye guterwa inkunga ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yo guhugura abakozi 100, abagera kuri 70 bakazahita bahabwa akazi.

Avuga ko abakozi bagiye guhugurwa bazaza basanga abandi 50, bityo bakazaba bafite abakozi 150 bafite ubumenyi mu kudoda ama Jeans, ibyo byose bakaba babikesha gahunda ya Leta yo kuzamura abikorera kugira ngo gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda itere imbere.

Habineza avuga ko guhugura umunyeshuri umwe bitwara hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko aya mafaranga bahawe azafasha korohereza ingendo abahugurwa, kwishyura abarimu babahugura no kugura ibikoresho bibafasha guhugurwa.

Ndabunguye Oscar, umuyobozi w’ishuri rya “Ntongwe TVET School” rikorera mu Karere ka Ruhango ryigisha ubwubatsi, ubudozi, amashanyarazi, gutunganya imisatsi no gusudira, avuga ko inkunga bahawe azayifashisha mu kwigisha urubyiruko kwiga ubudozi ku banyeshuri 34 basoje amasomo yabo mu by’ubumenyi rusange.

Ati “Kwiga imyuga bisaba ibikoresho kandi bisaba amafaranga atari make binyuranye no kwiga muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12, iyo duhawe inkunga bituma abana babasha kwiga kuko tutabishyuza ahubwo tubahugura twifashishije uburyo twahawe muri gahunda yo guteza imbere imirimo idashingiye ku buhinzi.”

Ndabunguye avuga ko yahawe miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa kwigisha abanyeshuri 34.

Habineza Emmanuel, umuyobozi wa TI Rwanda, uruganda rukora ama JEANS

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.