Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abakozi 200 bari mu nkiko bakekwaho guhombya SACCO asaga miliyari 1.7

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 21, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative, Dr Harerimana Jean Bosco, atangaza ko mu myaka 9 Koperative imirenge SACCO zimaze zikora, zimaze guhomba agera kuri miliyari 7 na miliyoni 700, agera kuri 20% byayo akaba ari yonyine amaze kugarurwa. Ibi byatumye hari abakozi bazo 200 bari mu nkiko bakurikiranyweho guteza ibi bihombo.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Harerimana Jean Bosco agaragariza abayobozi ba Koperative Umurenge Sacco amwe mu makosa yakozwe (Foto James R.)

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yari yatumiwemo abayobozi b’Imirenge Sacco mu gihugu cyose, ahagarutswe ku bibazo by’ingutu iyi gahunda ihura na byo biturutse mu micungire mibi y’umutungo n’imiyoborere mibi ya za Sacco.

Harerimana ati “Ubu abakozi 200 barakurikiranwa imbere y’inkiko kubera ko bakekwaho kunyereza umutungo wa  Koperative Imirenge Sacco ungana na milyari 1 na miliyoni 700 cyaturutse ku micungire mibi y’umutungo”.

Avuga ko bimwe mu byateje iki gihombo ari inguzanyo zagiye zitangwa ntizigaruke, bitewe n’uko uwahawe inguzanyo yabaga yasabwe ruswa kuri yo, bityo umushinga we ntubone amafaranga ahagije yo kuwushyira mu bikorwa, ukaza guhomba.

Ati “Umuntu wahawe inguzanyo yabanje gusabwa amafaranga agomba gusigira umukozi ubishinzwe cyangwa umucungamutungo ntabasha kwishyura ya nguzanyo kuko gushyira mu bikorwa uwo mushinga bitamworoheye, ndetse n’ushinzwe kumwishyuza nta mbaraga agira zo kubikora kuko aba azi neza igihombo cy’umushinga aho cyaturutse”.

Harerimana kandi avuga ko hari abimwa inguzanyo kandi ari zo ziteza imbere ikigo k’imari kuko zishyurwa zongeweho n’inyungu, icyo kikaba ikindi cyagaragaye gituma zimwe muri Koperative Imirenge Sacco zidatera imbere.

Yagize ati “Inguzanyo ni wo mutima w’ibigo by’imari, iyo uyimye abanyamuryango rero ntuzategereze inyungu kuko akadirishya wagombaga kuvanamo inyungu y’ikigo ugafunze”.

Kavugirizo Kevin, umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ushinzwe imicungire ya SACCO yagarutse ku yandi makosa yagiye akorwa n’abacungamutungo ba SACCO ku nyungu zabo bwite aho kuba inyungu za SACCO.

Yagarutse ku mafaranga y’inyungu SACCO ziba zabonye ahabwa banki z’ubucuruzi ngo ziyacuruze ku nyungu nto ku bwumvikane bw’umucungamutungo na perezida wa SACCO, nyuma yo kwemererwa na banki y’ubucuruzi amafaranga abo bombi bari buhabwe yinjira ku mufuka wabo.

Ati “Ubundi amafaranga abanyamuryango bizigama ahabwa banki z’ubucuruzi ku nyungu ya 8.5% ariko abayobozi ba SACCO bashobora kumvikana na banki bakayiha amafaranga abanyamuryango bazigamyemo ku nyungu ya 8% kongeraho n’umubare w’amafaranga bahabwa n’iyi banki ajya ku mufuka wabo”.

Uyu muyobozi muri BNR avuga ko ubu ari ubundi buryo bwa ruswa, bikaba bigomba guhagarara.

Kavugirizo avuga ko ibi byakunze kubaho bikaba biri mu byahombeje zimwe muri Koperative imirenge SACCO kuko abayobozi bazo bashyiraga imbere inyungu zabo aho kuhashyira iza SACCO.

Yongeraho kandi ko ubu buryo bw’imikorere ya bamwe mu bacungamutungo ba SACCO ari kimwe mu bituma hari abaturage batabona inguzanyo kuko ayo bari guhabwa aba yahawe amabanki ku nyungu zabo (abacungamutungo) bwite.

Ati “Ni gute amafaranga menshi ya Koperative Imirenge SACCO yibera muri za banki, mu gihe abaturage b’abanyamuryango bazo babuze inguzanyo kandi ari zo zunguka menshi.”

Abayobozi bombi basabye ko imikorere ya bamwe mu bayobozi ba SACCO ihinduka kuko amafaranga y’abaturage agomba gucungwa neza kandi akabikwa neza.

Bavuga ko imicungire mibi y’amafaranga y’abaturage itazigera yihanganirwa na rimwe, ko imikorere mibi ya bamwe igamije gusubiza inyuma intambwe yatewe kandi ifitiye Abanyarwanda benshi akamaro.