Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abakoresha umuhanda ‘Kivu Belt’ baravuga ko batakibuka umuhangayiko

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 20-10-2018 saa 11:48:09
Umuhanda wa Kivu Belt wazamuye ubuhahirane (Rose M)

Abakoresha umuhanda Kivu Belt uhuza Akarere ka Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu baravuga ko uyu muhanda ubateye akanyamuneza.

Bashima ko uyu muhanda w’ibirometero 185 wabakuye mu bwigunge bakaba batakibuka imihangayiko bahuraga na yo mbere y’uko wuzura.

Mukamana Adiriya wo mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke avuga ko uyu muhanda wabakijije ivumbi n’ibyondo.

Ati, “Mbere iyo umuhanda utabaga unyerera wabaga wuzuyemo ivumbi rikabije. Uretse ibi, ubu ngera i Kigali ku buryo bworoshye, mu gihe gito gishoboka, amasaha 4 mu modoka”.

Lethe Bovic, umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu, avuga ko akunda gukoresha uyu muhanda cyane yerekeza mu mujyi wa Goma.

Avuga ko uyu muhanda umworohereza kurusha guca iy’amazi kandi bikamutwara amasaha atagera kuri atanu.

Yagize ati, “Mbere y’uko uyu muhanda ukorwa byansabaga kunyura i Kigali ngiye i Gisenyi cyangwa i Rubavu ugasanga birampenda cyane kandi bintwaye n’amasaha menshi ariko kuri ubu ibintu byaroroshye cyane.”

Munyazesa Jean Claude, umucuruzi mu Karere ka Rutsiro avuga ko mbere y’uko uyu uhanda ukorwa hari ubwo bamaraga iminsi itatu mu nzira kugira ngo agere mu karere ka Rusizi.

Hari n’abavuga ko uyu muhanda watumye batekereza kujya mu bucuruzi none ngo basigaye babasha kujya mu masoko yo mu turere bahanye imbibe.

Hari n’abavuga ko baruhutse ibibazo byo kubura imodoka. Mukamugema Julienne wo mu Murenge wa Kanjongo yagize ati “Kubona imodoka ica Buhinga ijya Karongi byari nk’amahirwe ariko ubu hari amamodoka ya ‘express’, amakampani ageze kuri atanu abisikana. Ibintu bitunejeje”.

Uyu muhanda watangiye kuba urujya n’uruza, aho imodoka za rukururana zuzuye ibicuruzwa bitandukanye zamaze kuwuyoboka ziva cyangwa zijya mu ntara no mu bihugu bitandukanye.

Mwendambare Alex utuye mu Kagari ka Mwezi, Umurenge wa Kanjongo, we avuga ko uyu muhanda wazanye iterambere iwabo ku buryo umubare w’abararurwaga n’imigi wagabanutse.

Ati “Abirukiraga mu mijyi ntacyo bakiturushije kuko mfite umuriro w’amashanyarazi na televiziyo. By’akarusho nshimishijwe cyane n’uyu muhanda kuko mbere umuhanda wari umeze nabi sinigeze ndota ko uyu muhanda uzabaho. Kuva aho Ntuye njya i Kigali hari ubwo nakoreshaga amasaha 12 cyangwa se byagenda nabi tukamara icyumweru mu nzira none ubu ni amasaha ane. Uyu muhanda uratunejeje cyane”.

Mu Kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Byiringiro Alfred, ashinzwe ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ntajya kure y’ubuhamya bw’aba baturage.

kuko avuga ko uyu muhanda wa Kivu Belt uri ku isonga mu biteza imbere akarere.

Akomeza avuga ko Leta ikomeje ibikorwa byo gukora imihanda hirya no hino mu gihugu hagamijwe kunoza ubuhahirane no kugeza abaturage ku iterambere rirambye.

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.