Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Abakoresha badateganyiriza abakozi uko bikwiye barahwiturwa

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 04-03-2019 saa 18:11:06
Munyandekwe Oswald Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Pansiyo n’Ibigenerwa umunyamuryango mbere y’ikiruhuko k’izabukuru

Abakozi bateganyirijwe neza ubu bakaba bafata amafaranga ya Pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi buri kwezi, babonye inyongera iri ku kigero cya 25%, muri rusange akaba agenda yiyongera uko umuntu ahembwa make.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Tusabe Richard, avuga ko nyuma y’iyo nyongera hakozwe ubushakashatsi bugaragaza ko abari mu kiruhuko k’izabukuru bishimiye impinduka Guverinoma y’u Rwanda yakoze.

Nubwo Abanyarwanda bahabwa insimburamushahara ya Pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi babarirwa mu 40.000 ntibivuze ko ari bo bonyine bakeneye guhembwa mu gihe batagikora.

Hari impamvu nyinshi zituma abenshi bataboneka mu bateganyiriza izabukuru zirimo no kuba hari abakoresha batita ku gutangira imisanzu abakozi babo, n’ababandikisha ariko bakagenda biguru ntege mu kubateganyiriza uko bikwiye.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018/2019 handitswe abakoresha bashya 3.840 mu bwiteganyirize bwa Pansiyo ariko 507 ni bo batanga umusanzu mu buryo buhoraho bakubahiriza n’andi mategeko.

Tusabe yasabye abakoresha kudakerensa amahirwe bavutsa abakozi mu gihe batabateganyirije, kuko bibagiraho ingaruka zikomeye mu masaziro yabo.

Yagize ati “Ku kibazo cy’abakoresha bafite abakozi badatangira umusanzu wo kwizigama wa Pansiyo, ni ibintu bigayitse kuko baba bimye abakozi amahirwe bakazasaza mu by’ukuri nta bushobozi bafite. Tuzakomeza kubitwanya kugira ngo abantu bubahirize amategeko.”

Munyandekwe Oswald, Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Pansiyo n’Ibigenerwa umunyamuryango mbere y’ikiruhuko k’izabukuru, yongeraho ko abadakurikiza amategeko yo guteganyiriza abakozi biganje mu bikorera.

Yasobanuye ko umuntu wese ugengwa n’itegeko ry’Umurimo mu Rwanda aba agomba gutangirwa umusanzu w’ubwiteganyirize.

Yagize ati “Ahari ikibazo ni mu rwego rw’abikorera, cyane cyane bariya bakora by’igihe gito nko mu bwubatsi, kuko umufundi n’umuyede ntibakora mu buryo buhoraho bityo n’abakoresha babo ntibashyire ingufu mu kubatangira imisanzu y’igihe bamaze bakora. Umukoresha aramutse atangiye umuyede umusanzu w’iminsi itanu yamukoresheje, n’ahandi agiye gukora bikagenda uko byafasha buri wese kwiteganyiriza.”

Yakomeje ashimangira ko ahari akazi kenshi ari na ho abakoresha batamenyekanisha abakozi, akaba asaba Abanyarwanda guhindura imyumvire kuko ari ishema ry’umukoresha kugira abakozi bateganyirijwe bakagira amasaziro meza.

Kugeza ubu abakoresha bateganyiriza abakozi babo bagera ku 6.000, abakozi bateganyirizwa ku buryo buhoraho bakaba bakabakaba ibihumbi 600.

Munyandekwe Oswald Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Pansiyo n’Ibigenerwa umunyamuryango mbere y’ikiruhuko k’izabukuru

 

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

One Comment on “Abakoresha badateganyiriza abakozi uko bikwiye barahwiturwa”

  1. muduhe number umuntu yabahamagaraho kuko dufite ibibazo byishi bijyanye na Pansiyo pe!
    cg email yanyu. Murakoze cyane

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.