Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abakoresha amashashi bahagurukiwe na REMA na Polisi

Yanditswe na admin

Ku ya 26-10-2017 saa 13:48:58
Eng. Collette Ruhamya, Umuyobozi mukuru wa REMA

Ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu bakoze igikorwa cy’umukwabu ugamije kugenzura abagikoresha amashashi ya pulasitiki.

Eng. Collette Ruhamya, Umuyobozi mukuru wa REMA

Ni ejo hashize tariki 25 Ukwakira 2017 ubwo REMA ifatanyije na Polisi y’Igihugu ndetse n’Uturere yakoraga igenzura ry’amashashi ya pulasitiki mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Muri icyo gikorwa hatahuwe zimwe mu nganda zikora imigati n’amaguriro manini kugeza ubu bagikoresha amashashi rwihishwa, abafashwe bagikoresha amashashi, basabye imbabazi baradohorerwa, ntibacibwa ihazabu ntibanafungwa nk’uko amategeko abiteganya. Basabwe kutazasubira.

Havugiyaremye Janvier ukorera mu ruganda rukora imigati rwa Gasabo pride Bakery wafashwe na polisi hamwe n’ubuyobozi bwa REMA bushinzwe igenzura, avuga ko n’ubwo atari we nyir’uruganda ahubwo ko ari umukozi usanzwe w’uruganda ushinzwe  gutwara imigati ku bacuruzi banini barangura, ko atari asobanukiwe ko ayo mashashi bakoresha abujijwe,   iyo migati avuga ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 30 000, ikaba yafatiriwe n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri REMA, Dufatanye Isarel, avuga ko abafashwe bose bafite amashashi bitagarukira gusa kubaha ibihano, ahubwo REMA ikora ibishoboka ikabigisha ngo bareke gukoresha amashashi yangiza ibidukikije.

Amashashi ntiyewe gukoreshwa kuko agira ingaruka ku bidukikije

Ikigo REMA kirakangurira abaturarwanda kugira uruhare mu kurwanya abakoresha rwihishwa amashashi ya pulasitiki, kubihagarika, bakitabira gahunda y’igihugu yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere isuku mu gihugu hose kuko yateguwe mu nyungu z’abaturarwanda bose.

Iki gikorwa cyateguwe nyuma y’uko REMA imaze kubona ko hari abantu benshi biraye, bakaba bakoresha amashashi ya pulasitike rwihishwa.

Akaba ari  igenzura ryatangiye gukorerwa mu masoko, amaduka, butike,“alimentations”, amabagiro ndetse n’ahandi hakorerwa ubucuruzi.

Ku birebana  n’iryo genzura, Eng.Coletha Ruhamya, Umuyobozi Mukuru wa REMA yakanguriye  Abanyarwanda  gufatanya na REMA mu kurwanya abakoresha amashashi ya pulasitiki rwihishwa, birinda kwemera guhabwa ibicuruzwa mu mashashi ndetse banatanga amakuru aho bayabonye.

Yagize ati “Turasaba buri wese kutubera ijisho akatumenyesha aho abonye bacuruza cyangwa bapfunyika mu mashashi ya pulasitiki yaciwe. Turasaba kandi abaturarwanda kutemera ko umucuruzi abapfunyikira ibicuruzwa mu ishashi ya pulasitiki, ahubwo bakamusaba gukoresha ibindi bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije. Turashishikariza abaturarwanda kugira umuco wo kwitwaza ibyo bahahiramo bitangiza ibidukikije, aho gutegereza ko abacuruzi ari bo babaha ibyo gupfunyikamo.”

Eng. Ruhamya arasaba kandi abacuruzi kwirinda gukoresha amashashi ya pulasitiki kuko yaciwe kubera inyungu zabo nk’abaturarwanda n’Igihugu muri rusange. Abakangurira kandi gukoresha ibindi bipfunyikwamo bikoze mu bintu bibora kandi bitangiza ibidukikije kuko mu masoko hose byabonetse.

Yagize ati: ”Abashyize hamwe byose birashoboka. Dukomeze  ubushake maze twubake Igihugu kizira umwanda”.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.