Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abakorera Siporo La Palisse bibutse abashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 20-06-2018 saa 06:42:44
Bamwe mu bagize La Palisse Fitness Club bashyira indabo ku rwibutso rwa Ntarama ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakorera siporo muri La Palisse “La Palisse Fitness Club” bibutse banunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jonoside rw’i Ntarama, mu karere ka Bugesera.

Bamwe mu bagize La Palisse Fitness Club bashyira indabo ku rwibutso rwa Ntarama ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gikorwa cyabaye tariki 17 Kamena 2018,  abagize “La Palisse Fitness Club” beretswe ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Ntarama aho basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yakorewe i Ntarama ahashyinguwe imibiri irenga ibihumbi bitanu.

Tuyishime Claudine ushinzwe ibikorwa bya siporo muri La Palisse Fitness Club, yatangaje ko iki gikorwa kibafasha gukomeza guha agaciro Abatutsi bazize Jenoside no kwibuka amateka yaranze u Rwanda.

Ati Kuza hano ku rwibutso rwa Ntarama  ni ukugira ngo duhe icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside muri aka gace ka Bugesera by’umwihariko muri uyu  Murenge wa Ntarama”.

Avuga ko iyo bakoze igikorwa nk’iki cyo kwibuka bahavana ubutumwa butandukanye ariko ubw’ingenzi ari uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Tuyishime Claudine avuga ko gahunda yo kwibuka basanzwe bayikora by’umwihariko ku bantu bakora siporo  babishyizemo ingufu muri uyu mwaka nk’uko babishishikarizwa  ko bakwiriye gufata ibikorwa bakabigira ibyabo kandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari  amateka yabo bagomba gukomeza kuyabungabunga kandi bazahora babikora.

Uretse iki gikorwa cyo kwibuka, aba bakorera Siporo La Palisse  babanje kuremera imiryango 3 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama babaha inka. Iyi miryango ni iya Dusabe Narcisse, Mukanyandwi Floride na Kabanda Eugene.

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.