Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Abakorana na SORAS bayifata nk’inshuti ibarinda amakuba

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 19-10-2018 saa 14:55:11
Mudahemuka Evode ushinzwe ubworozi mu murenge wa Muyira (Foto Sezibera A)

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyanza by’umwihariko abo mu Murenge wa Muyira baravuga imyato SORAS Group kubera uruhare rwayo mu kubateganyiriza imbere heza no kubarinda ingaruka z’amakuba yabagwirira akabasiga iheruheru.

SORAS ni cyo kigo cy’ubwishingizi cyabayeho bwa mbere mu Rwanda, ikaba yarashinzwe mu mwaka 1984, iza kuba umuryango mugari bita “Groupe” ariho havuye izina rya SORAS Group nyuma yo kwivunjamo ibigo 5 muri 2009.

Kabalisa Wellars wo mu Kagali ka Gati, Umurenge wa Muyira muri Nyanza, ni umukangurambaga n’umujyanama mu by’ubuhinzi, avuga ko mu myaka 2 ya mbere yitabira iby’ubwishingizi yatangiye akorana na CORAR ariko ubu akaba afitanye amasezerano yabwo na SORAS kuko yasanze ariho haba serivisi nziza.

Kabalisa avuga ko yahawe na SORAS ubwishingizi bw’ikinyabiziga (moto), agasobanura ko kuba wagenda ku kinyabiziga nta bwishingizi, nta mutuzo umuntu aba afite mu gihe uba ushobora guhura n’impanuka zinyuranye.

Kabalisa Wellars umukangurambaga n’umujyanama mu by’ubuhinzi wafashe ubwishingizi bwa Moto (Foto Sezibera A)

Atangaza ko ibyiza yabonye ari uko mu gihe cy’amage, cy’amakuba ikinyabiziga kigonze, kikagongwa cyangwa kikangirika mu bundi buryo bw’impanuka, SORAS nk’umwishingizi we yayobotse yamugoboka ikamwishyurira yifashishije ubwizigamire yagiye atanga.

Agira ati: “hari abo bijya bibaho ugasanga umuntu afite ubutunzi buhanitse ariko nta bwishingizi na bumwe afite bw’ibyo atunze. Byagiye bigaragara ko uhuye n’ingorane atarabiteganyije hari abata umutwe ndetse bakaniyahura.”

Kabalisa akomeza avuga ko n’iyo ari mu muhanda atwaye ikinyabiziga cye gifite ubwishingizi, nta mpungenge agira zo guhura n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda zatuma akora impanuka kubera kubihishahisha nk’uko bijya bigaragara kuri bamwe.

Kabalisa avuga ko gukorana na SORAS bimufasha cyane kandi ko iyo igihe kigeze cyo kwishyurira moto ye usanga imwoherereza ubutumwa bumufasha kutibagirwa ko ubwishingizi bwe bwarangiye.

Kuri we, ahamya ko SORAS ari ingabo y’amahina nk’uko bivugwa akaba asanga ari rudasumbwa mu bindi bigo kubera uburambe ifite mu kugoboka abayisunze.

Niyomuhoza Marceline wo mu Kagali ka Migina, Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, avuga ko yabashije kumenya ibigo by’ubwishingizi birimo CORAR hamwe na SORAS, ndetse agenda asobanukirwa n’akamaro kabyo ku wabiyobotse.

Niyomuhoza yatangiye kujya muby’ ubwishingizi mu mwaka wa 2016 ari bwo yahisemo gukorana na SORAS ku bijyanye n’uburezi bw’abana kuko ayibona nk’iza ku isonga mu kugoboka.

Niyomuhoza Marceline, umuforomo ku kigo gitanga ubuvuzi bw’ibanze cya Nyamure wahisemo ubwishingizi bw’abana mu mashuri(Foto Sezibera A)

Avuga ko afite abana 3, umukuru muri bo afite imyaka 13 undi akagira imyaka 8 n’undi ufite 2.

Nk’uko abisobanura avuga ko nta kintu kidasanzwe kijyanye no kugobokwa mu buryo ubwo ari bwo bwose yari yakorerwa ariko agitegereje imbere hazaza bitewe n’ubwishingizi yahisemo.

Ati: “Sinifuza kugwirwa n’amakuba nkabura kirengera nyamara naragize amahirwe yo kumenya SORAS nk’inshuti idatenguha abayisunze ishobora kuntabara. Ibyo nkora byose mbikorera umuryango wanjye mba nywifuriza ejo hawo hameze neza”.

Niyomuhoza avuga ko yiyemeje kuyoboka SORAS kuva aho abakozi bayo baje gushishikariza abaturage babagaragariza ubwishingizi bwose itanga, imiterere yabwo n’inyungu bufite ariko we yiyemeza guteganyiriza abana be mu kwishyurirwa amashuri kandi agasanga ari byo yari akeneye.

Agira ati: “Njyewe ndi umuganga mu kigo gitanga ubuvuzi bw’ibanze cya Nyamure (Nyamure Health Center) nahisemo ubwishingizi bw’amashuri y’abana banjye muri SORAS kuko hari igihe nzaba ntakiri mu kazi bukangoboka kabone nubwo naba nkikarimo icyo gihe kigeze bukaba bwanyunganira”.

Ubuhamya bwa bamwe bwatumye hari abayimeza kwishinganisha

Niyomuhoza avuga ko afite ubuhamya bw’aho SORAS yagobotse ku bayishinganishijemo mu myaka ya mbere ari na byo byamufashije guhitamo.

Agira ati: “Hari abo tuziranye bishinganishije muri SORAS mu bijyanye n’amashuri y’abana babo byabaye ngombwa ko igihe kigera bajya gufata amafaranga bishyurira abana, hakaba undi mugore waje gupfusha umugabo we wari warafashe ubwishingizi bw’umuryango we bityo SORAS imuha miliyoni yo kumushyinguza no kumuha imperekeza.

Hari kandi undi mugore wari waritabiriye gufata ubwishingizi bw’ishuri ry’umwana we abumazemo imyaka 9 nyuma SORAS iramurihira amashuri yisumbuye na kaminuza bituma nemera ko ibyo bibaho ndabiyoboka mu gihe najyaga numva hari ababeshya ko ibigo by’ubwishingizi byambura”.

Nubwo ariko avuga ko yatangiye urwo rugendo ngo anakomeza kubishishikariza na bagenzi be kuko yamaze gusobanukirwa neza n’inyungu ategereje ejo hazaza.

Bafite ikizere cy’uko inyungu zizabagarukira

Kanyange Jeanette wo mu Kagali ka Migina mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza avuga ko akoresha ubwishingizi bwa SORAS mu bijyanye no kuzigamira amashuri y’abana.

Nk’uko abisobanura Kanyange yatangiye gukorana na SORAS kuva mu mwaka wa 2010 nyuma yo gushishikarizwa akaza kumenya ibyiza n’akamaro k’ubwo bwishingizi.

Agira ati: “Nyuma yo guhura n’abakozi b’iyo SORAS bakanshishikariza guhitamo mu bwishingizi batanga niteganyiriza, naje kumva uburebana n’amashuri nzigamira abana ari bwo bwiza ku muntu nkanjye ufite abana bari mu mashuri kandi ubushobozi bugenda buba bukeya.

Ubu maze kuzigamamo amafaranga agera ku bihumbi 360 kuko byibura buri kwezi ngenda nshyiraho 3.000 kandi mbona bigenda neza bari hafi gutangira kubishyurira”.

Kanyange avuga ko umwaka utaha babiri mu bana be atazaba akigorwa no kubatangira amafaranga y’ishuri kubera ko amasezerano afitanye n’umwishingizi we ariko abigaragaza ko bazaba batangiye kubishyurira.

Mukandekezi Jeanne avuga ko kugira umwishingizi ntacyo yabigereranya na cyo nyuma yo kwitabira gukorana na SORAS nk’imwe muri sosiyete zikomeye mu Rwanda.

Avuga ko yihutiye gukorana na SORAS kuko kuva cyera yumvaga abo yahaga ubwishingizi butandukanye bwaba ubw’imodoka, ubucuruzi n’ibindi mu gihe umuntu abaye nk’usumbirijwe ikamutabara.

Mukandekezi Jeanne yizeye koroherwa n’izabukuru kubera kwiteganyiriza muri SORAS(Foto Sezibera A)

Kuri we ngo yahisemo SORAS ku bwishingizi bw’amashuri y’abana be kugira ngo ateganyirize abazishyurira abana be igihe ageze muzabukuru atagishoboye kandi asanga ari ikintu umuntu wese akwiye kwitabira kuko ari iby’agaciro.

Ndahimana Protogene utuye mu Murenge wa Muyira muri Nyanza avuga ko afite ubwishingizi bwo kwivuza bwo muri SORAS kandi ari ingirakamaro cyane, abugereranya na mitiwele kuko umuntu utayifite amufata nk’umupfu.

Ndahimana avuga ko iyo umuntu afite umutungo ategerejeho amaramuko ntawushyire mu bwishingizi iyo uhuye n’ikibazo uyoyoka agahomba nyamara igihe wawufatiye ubwo bwishingizi bumugoboka akishyurwa.

Ndahimana atangariza Imvaho Nshya ko we yahisemo ubwishingizi butangwa na SORAS, dore ko ahamya ko ari yo yashinze imizi ndetse n’iziza zivuka ziyireberaho.

Ndahimana Protogene wafashe ubwishingizi bwo kwivuza muri SORAS(Foto Sezibera A)

Mudahemuka Evode ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Muyira avuga ko amaze imyaka 3 gusa akorana n’ibigo by’ubwishingizi akaba akorana na SORAS kandi agenda yizigamira buri kwezi atanga amafaranga make make.

Asobanura ko yafashe ubwishingizi 2 harimo ubw’umwana n’ubw’izabukuru kandi abufata nk’aho ari amafaranga umuntu aba yizigamiye.

Agira ati: “Niba ntanga 10.000 buri kwezi ku bwishingizi bumwe, mu myaka 3 nshobora gufata amafaranga agera ku 400.000 urumva ko ari ubwizigame mu gihe ntabikoze mba nshobora kuyapfusha ubusa.

Mudahemuka Evode ushinzwe ubworozi mu murenge wa Muyira(Foto Sezibera A)

Ikindi ubwishingizi bw’izabukuru na bwo bumfitiye akamaro kuko hari ubwo azagenda angarukira ntagifite imbaraga ariko nkaba nayifashisha mu dushinga”.

Mudahemuka ahereye ku byiza nk’ibyo amaze kugeraho n’ibyo ateganya imbere abifashijwemo na SORAS yishimira serivisi ahabwa kandi agasanga ari inshuti nyanshuti izindi zikwiye kwigiraho.

SORAS Group, itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubwo gushyingura, ubwishingizi ngobokamuryango, ubwishingizi bw’amashuri, ubwishingizi bw’izabukuru ndetse n’ubwishingizi bw’inguzanyo.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

3 Comments on “Abakorana na SORAS bayifata nk’inshuti ibarinda amakuba”

  1. Ndashaka guteganyiriza amashuri yumwana ufite 2ans(secondaire)Buri kwezi nzatanga angahe?ESE nakwiyandikisha online?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.