Abakora ubuvuzi basabye Sena ubuvugizi ku bibazo byugarije umwuga wabo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-02-2019 saa 07:17:50
Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo

Abaganga, abaforomo n’ababyaza n’abahanga mu by’imiti bagaragaje ibibazo bitandukanye umwuga w’ubuvuzi uhura na byo mu Rwanda.

Muri ibyo bibazo birimo ubuke bw’abakozi kwa muganga, abakora kwa muganga batanganya impamyabumenyi bagahembwa kimwe, abaganga badahagije ku mubare w’abarwayi bakira, abiga muri za kaminuza zigisha iby’ubuvuzi batujuje ibisabwa ngo bige ayo masomo n’ibindi.

Basabye Inteko Ishinga Amategeko ubuvugizi kuri Guverinoma kugira ngo umwuga w’ubuvuzi urusheho gukorwa neza, nk’abanyamwuga bifuza guha abaturage serivisi nziza.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019, Umwanditsi mukuru w’Inama Nkuru z’Abakora imirimo y’ubuvuzi mu Rwanda (Health Professionals Council) Ndahiriwe Jean, na bagenzi be bahagarariye izindi nama nkuru enye zigize urwo rwego bahaye Abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko nk’abantu bifuza guha serivisi nziza z’ubuvuzi Abanyarwanda n’abaturarwanda bifuza ko Guverinoma yafasha mu bintu bitandukanye bikibangamiye urwego rw’ubuvuzi haherewe ku buryo serivisi z’ubuvuzi zubatse mu bitaro n’ibigo by’ubuzima hirya no hino mu gihugu.

Ati “Icya mbere, turifuza guha serivisi nziza abatugana, ariko ikigaragara ni uko ifitemo abantu bake cyane bo kuyitanga. Nk’urugero, mushobora kujya mu kigo nderabuzima kimwe mugasanga haraye izamu umuntu umwe, areba ababyaye, areba abaza kwivuza b’indembe, ku buryo bigoye kandi nk’uko mubizi iyo umuntu arushijwe ubushobozi n’inshingano nyinshi n’ibyago byo gukora amakosa na byo biriyongera.

Ikindi ni ikijyanye n’uburyo abakozi bashyirwa mu myanya, ingero, murabizi ko dufite ikibazo k’imirire mibi ariko iyo tugiye ku rwego rw’ibigo nderabuzima tugasanga nta muntu ushinzwe imirire aho hantu kandi icyo kigo kivura abaturage ibihumbi byinshi, ni ukuvuga ngo aho ngaho biba bigaragara ko harimo ikibazo.”

Yakomeje agaragaza ko hari n’aho bagera mu bitaro by’ikitegererezo bagasanga nta hari abakora bize iby’imiti (Pharmacists) batarenze babiri bigatuma hari abandi babikoramo batarabyize bigatuma ya serivisi ikenewe itaboneka.

Ku banyeshuri bize amashami yo mu buvuzi batarabonera imirimo, Ndahiriwe yagize ati “Urugero ni ibibazo bimwe na bimwe mwagiye mwakira (Intumwa za Rubanda), abantu biga Clinical Psychology muri kaminuza y’u Rwanda babuze imirimo kandi mu by’ukuri hari ikibazo runaka kihariye bagombaga gukemura kizwi (cy’ubuzima bwo mu mitekerereze), cyane cyane ku rwego rw’ubuvuzi bw’ibigo nderabuzima.

Hari n’abandi dufite muri kaminuza barimo barangiza, nk’abo bita Occupation Therapy, hari n’izindi gahunda zagiye zijyaho kubera imiterere y’ikibazo abantu bifuzaga gukemura ariko kugeza ubu imiterere yo mu buvuzi nta mwanya irabagenera.”

Mu bindi abakora imirimo y’ubuvuzi basabyeho ubuvugizi birimo uburyo bwo kuzamura no gufata neza abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, aho usanga umukozi runaka nk’umuganga amaze imyaka 15 mu kazi akora ariko afite umushahara ungana neza n’uwinjiye mu kazi ako kanya, bigatuma wa mukozi ativugurura ngo agere ku rundi rwego yagombye kuba agezeho muri iyo myaka yose, bidasize n’ikibazo mu kubahana.

Abasenateri banyuzwe n’uburyo urwo rwego rureberera iby’ubuvuzi rumenya ibibazo uwo mwuga ufite, bavuga ko bazabigeza ku nteko rusange.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.