Abakora mu mahoteli n’utubari bafatwa ku ngufu barasabwa kutabiceceka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 07-07-2019 saa 13:55:50
Serivisi inoze ni inkingi y'iterambere rirambye

Cyubahiro Jean Christophe, umunyamabanga Mukuru wa sendika y’abakozi b’amahoteri, resitora n’utubari ( Syndicat des travailleurs des Hotels Restaurant et Bar au Rwanda) arahamagarira abakozi bakora iyo mirimo kurushaho kunoza akazi bakora batanga umusanzu wabo mu kunoza serivisi bityo, bakarushaho gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu ariko kandi igihe bahohotewe bakagana iyi sindika kuko ifite inshingano zo kubaba hafi ibakorera ubuvugizi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Cyubahiro yavuze ko sindika yabo ifite inshingano zo gukora ubuvugizi bw’abakozi, bakora umwuga wo mu mahoteli, amaresitora n’utubari, babaha amahugurwa ibijyanye n’amategeko y’umurimo, ikanahugurira abakozi kwiteza imbere, no kugira ubuzima n’umutekano mu kazi bakora.

Cyubahiro avuga ko bitewe n’ahantu yakoreraga we ubwe kuko hari ikibazo kigaragara mu bakozi bamwe bakora uwo mwuga, aho barenganaga bakabura ubuvugizi, umurimo bakora udahabwa agaciro, kandi ari bamwe bakabaye bafatanya n’abandi banyarwanda mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Atanga urugero rw’akarengane gakunze kugaragara muri ako kazi ku isonga ihohoterwa rikunze kubamo, agira ati “ Hari uguhohoterwa bamburwa imishahara, hari abakubitwa mu kazi, hari abafatwa ku ngufu.”

Aha atanga urugero rwa bamwe mu bakobwa bategekwa kwambara imyenda y’urukozasoni mu tubari kugira ngo bareshye abakiriya, ubundi mu birebana n’abasasa mu byumba mu mahoteri babategeka kwitwararika ku bakiriya byaba ngombwa bakemera kuryamana nabo kugira ngo badatakaza akazi, ibintu bigira ingaruka zikomeye buhoro buhoro ku buzima bwabo. Ibi bikiyongeraho kubatesha agaciro.

Cyubahiro ati : “Abakoresha barabahohotera, cyangwa umukiriya akabakubita bakabura ubuvugizi.”

Ibi hamwe n’ibindi nko kwamburwa umushahara, kutagira kontaro, ubwishingizi mu buzima nibyo byatumye bagira igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagashinga sindika ibarengera.

Avuga ko bageze kuri byinshi bishimira aho bagenda bakora ubuvugizi mu gihugu hose, ubu bageze ku banyamuryango barenga 2000 ku buryo bitakiri ngombwa ko hari uwarengana ngo abure umurenganura kuko bafite abashinzwe kubunganira mu nkiko, n’ahandi hose hasaba amategeko.

Baracyafite imbogamizi

Cyubahiro avuga ko imbogamizi sindika yabo ifite ikomeye ari iyabakoresha kugeza ubu batabyumva batekereza ko ari ukubarwanya, mu gihe ikigambiriwe ari ukugira ngo habeho imishyikirano rusange hagati y’abakozi n’abakoresha mu gihe hari ikibazo runaka, ibi bizatuma abakozi bakora akazi nk’abanyamwuga, serivisi irusheho kwihuta bityo, iterambere ry’ikigo n’umukozi birusheho kwihuta.

Mu bindi, ku bijyanye n’abantu bafite ikibazo cy’ubumuga nabo ntibahejwe kuko byagaragaye ko muri amwe mu mahoteli cyangwa utubari, abo Banyarwanda batagaragaramo nk’abakozi kandi nabo bashoboye, nicyo cyatumye bashyiraho serivisi yihariye yo kubakorera ubuvugizi kugira ngo nabo babashe gukora aho bashoboye kuko nabo bafite ubumenyi n’ibyo bashoboye.

Cyubahiro ahamagarira aba bakozi aho bari hose gukunda akazi kabo, kwihesha agaciro ari nako batanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Zimwe mu mbogamizi ziracyabangamiye serivisi z’amahoteli

Serivisi zitangwa n’amahoteli zakunze kunengwa na bamwe ariko ikigo k’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB gitangaza ko icyo kibazo kigenda gikemuka. Abayoboye amahoteli nabo bavuga ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye serivisi zitangwa n’amahoteli.

Aganira na Imvaho Nshya, Kenn Munyeki, Umuyobozi Mukuru w’imwe muri Hoteli i Kigali, afite uburambe mu kuyobora hoteli mpuzamahanga yavuze ko ari byiza ko Hoteli ishyira imbere ibikorerwa mu Rwanda, bagura ibihakorerwa ari nako babikoresha, bagurira Abanyarwanda imitako, ibiribwa n’ibindi.

Arashishikariza Abanyarwanda kujya basohoka

Yagize ati “Turashishikariza Abanyarwanda kujya basokoka, kuko kugeza ubu usanga umubare munini w’abatugana ari abanyamahanga.”

Ni muri urwo rwego bashyizeho uburyo bwo gukurura Abanyarwanda babagana babagabanyiriza ibiciro.

Yagize ati : “Turashaka gushishikariza Abanyarwanda kwisanzura muri serivisi zitangirwa imbere mu gihugu, kuko muri rusange usanga Abanyarwanda dufite umwihariko wo kuvuga ngo amahoteli ni ay’abanyamahanga, amahoteli si ay’abanyamahanga, ahubwo ni ay’Abanyarwanda, mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo ujya gutera uburezi arabwibanza, uwambaye ikirezi ntamenya ko kera. Ni gute twebwe twabiharira abanyamahanga, kandi natwe ari ibyacu, ntabwo inyubako nziza gutya ziba zarubatswe zarubakiwe abanyamahanga gusa, ahubwo Abanyarwanda nibatinyuke nabo mu kwidagadura kwabo batugane, tubagabanyirize ibiciro kuko tuzi isoko nyarwanda ukuntu rihagaze mbese ntibiyime amahirwe aboneka mu gihugu cyabo. Ntekereza ko Abanyarwanda baramutse bashiritse ubute, bagahindura imyumviye nk’uko basanzwe bajya mu tubyiniro, muri boite cyangwa mu tubari n’amahoteli ari muri bimwe bashobora kugana.”

Avuga ko rimwe na rimwe mu mpera z’icyumweru usanga imiryango yasohotse ariko ntibibe muri weekend gusa, abantu bagira amakonji mu byo bakora byose , abantu bakaba bafata konji nk’urugero umuntu agahita ahindura ahantu yari asanzwe, akavuga ngo reka ngende ahandi mu gihe runaka, ndebe uko n’ahandi byifashe, kureba uko ahandi bakira abantu, harimo gusura izindi hoteli kugira ngo ugire amakuru ahagije ya serivisi zitangirwa mu gihugu.

Serivisi inoze ni inkingi y’iterambere rirambye

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.