Abakora imirimo y’amashanyarazi badafite uruhushya rwa RURA hari amahirwe abacika
Yanditswe na Tumukunde Georgine
Abakora imirimo ijyanye n’amashanyarazi (Installation) barakangurirwa gusaba uruhushya rutangwa n’ Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rubemerera gukora iyo mirimo kuko ukora atarufite hari amahirwe menshi yivutsa.
Mutware Alexis, Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, yasobanuye inyungu abafite impushya babona agira ati: “Bamaze kugera kuri byinshi; binyuze mu bufatanye tugenda tugirana n’inzego zitandukanye, birabafasha guteza imbere ubunyamwuga bwabo, barazwi, mu gihe hari amahugurwa ni bo tubwira, dukorana n’ Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kugira ngo babahugure ku bijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge, ayo mahirwe arimo kubacika”.
Arakangurira abatarazisaba kwihutira kuzisaba kugira ngo bateze imbere umwuga wabo na bo biteze imbere. Ati: “Nabakangurira kwihutira kusizaba kugira ngo biteze imbere, kandi twese hamwe duteze imbere Igihugu dukumira inkongi n’ibindi bibazo bishobora guturuka ku mashanyarazi”.
Amabwiriza agenga ibikorwa byo gushyira amashanyarazi mu ngo no mu zindi nyubako akubiyemo ibijyanye n’impushya yashyizweho mu Kwakira 2012, hagamijwe gukumira impanuka zituruka ku mashanyarazi yashyizwe mu nyubako nabi, kurinda abantu ingaruka mbi z’amashanyarazi mu gihe adakoreshejwe neza no kubungabunga ibikorwa remezo n’ibidukikije.
Impushya zatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015, kugeza ubu abamaze kuzihabwa bagera kuri 80. Mutware avuga ko ari umubare ukiri muto cyane ugereranyije n’abakora ibijyanye n’amashanyarazi, ariko hari ingamba zafashwe kugira ngo ubwitabire buzamuke.
Yagize ati: “Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa cyane cyane Umujyi wa Kigali n’uturere kugira ngo dushyire mu bikorwa ariya mabwiriza. Mbere y’uko Umujyi wa Kigali utanga uruhushya rwo gukoresha inyubako (Occupational Permit) basaba ko umuntu ufite uruhushya rwo gukora imirimo y’amashanyarazi abanza akemeza ko Installation zujuje ubuziranenge”.
Ikindi ni uko binyuze mu bufatanye n’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), uzajya apiganira amasoko ya Leta ajyanye n’imirimo y’amashanyarazi azajya yerekana ruriya ruhushya, no kugira ngo Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) gihe umuntu amashanyarazi hazajya habanza kurebwa niba uwakoze Installation afite uruhushya.
Ati: “Ibyo byose bizatuma abantu bitabira iyi gahunda”.
Mu igenzura ryakozwe muri 2014 ubwo habaga inkongi nyinshi; muri zo izigera kuri 60% zaturutse ku mashanyarazi yashyizwe mu mazu mu buryo butujuje ubuziranenge.
Uruhushya ruhabwa uwatsinze ikizamini
Mbere y’uko abakora imirimo y’amashanyarazi bahabwa impushya habanza gusuzumwa niba bafite ubumenyi buhagije; RURA ibaha ikizamini ifatanyije n’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda.
Mutware ati: “Ntibikuraho ko baba barabyize mu ishuri, twemerera umuntu wabyigiye, akazi k’amashanyarazi ntabwo ari umuntu wese wagakora, hanze aha hari abantu benshi bashobora kuba babikora, bakaba bazi ko ari ugufatanya insinga gusa kuko hari aho babibonye, icyo ni cyo kibazo gikunda kubaho kigateza impanuka, ibyo ni byo dushaka guca hagasigaramo abantu babyigiye kandi bafite ubushobozi bwo kubikora”.
Ibyiciro by’impushya zitangwa
Mutware Alexis asobanura ko batanga impushya ziri mu byiciro (Categorie) bitandukanye:
- Ikiciro cya A kirebana n’inyubako zo guturamo zisanzwe,
- Icya B ni ik’inyubako z’amagorofa ,
- Icya C gihabwa abakora mu nyubako zikenera ingufu ziringaniye z’amashanyarazi (Moyenne tension),
- Ikiciro cya Z kirebana n’ingufu nyinshi z’amashanyarazi (Haute Tension),
- Ikiciro cya D kirebana n’imirimo yihariye (special installations) nko gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba (solar systems), gukora imirimo kuri moteri zitanga amashanyarazi (Generators).

Impushya ziri mu byiciro bitandukanye bitewe n’imirimo y’amashanyarazi
Buri kiciro gifite ikiguzi cyacyo; icya A ni amafaranga ibihumbi 30 ku muntu wikorera ku giti ke, Z ni amafaranga ibihumbi 800 kuko ari imirimo ikorwa na kompanyi zikomeye.
Yakomeje asobanura ko abize amashuri y’imyuga na bo bemerewe gukora imirimo y’amashanyarazi ariko bagarukira ku kiciro cya A. Uhabwa B bisaba ko aba yararangije kwiga iby’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye kuzamura.
Abakoze amashanyarazi basinyira umurimo bakoze
Urutonde rw’abafite impushya ruboneka ku rubuga rwa “Internet” rwa RURA (www.rura.rw) na nomero za terefoni bahamagarwaho, ni muri urwo rwego ukeneye umufasha mu mirimo y’amashanyarazi agomba gufata abo bizewe kuko iyo bamaze kumukorera basiga babisinyiye; bakemeza ko ibyo bakoze byujuje ubuziranenge, haramuka habaye ikibazo bakabibazwa.
Mutware yabisobanuye agira ati: “Mu bugenzuzi dukora iyo dusanze hari amakosa yakozwe hari ibihano biteganyijwe birimo no kwambura uruhushya uwayakoze”.
Abahawe impushya bamaze kubona agaciro ko kuzihabwa
Abahawe impushya bakora imirimo ijyanye n’amashanyarazi bamaze kubona agaciro kazo, barakangurira bagenzi babo kuzisaba kugira ngo batazasigara inyuma cyangwa se ngo babe bava ku isoko ry’umurimo bakora.
Umwe muri bo witwa Habyarimana Janvier wo mu Mujyi wa Kigali, ufite uruhushya rwo mu kiciro cya C yabonye mu mwaka 2017, avuga ko mu gihe gishize arubonye hari impinduka nyinshi yabonye mu mwuga akora.
Bitewe n’uko urufite aba yemerewe gukora amashanyarazi ndetse akanakora ubugenzuzi ahashyizwe ibikorwa remezo byayo, Habyarimana ahamya ko ari gahunda izakemura ibibazo byinshi birimo akajagari k’abakora badafite ubumenyi buhagije.
Ati: “ Abahawe impushya twemerewe ibintu bibiri; hari ugukora amashanyarazi no gukora ubugenzuzi (Inspection) ahakozwe installation, iyo bibaye byiza umuntu akatwiyambaza agiye gutangira inyubako aho ho bihera ku bikoresho agiye kugura, tukamufasha kureba ko byujuje ibisabwa dukurikije ibipimo duhabwa na RSB. Iyo ufite uruhushya n’umukiriya urweretse akugirira ikizere”.
Yongeyeho ati: “Mu bugenzuzi hari byinshi cyane nabonye mu bijyanye no gushyira amashanyarazi mu nyubako tutashoboraga kumenya; nasanze harimo akajagari kenshi, twagiye tunabigaragariza bagenzi bacu mu nama ko inkongi nyinshi zagiye ziba zaturutse ku mirimo yakozwe nabi”.
Arakangurira bangenzi be gukora kinyamwuga, abatarasaba ibyangombwa bakabisaba kuko harimo inyungu. Ati: “ Nkurikije ingufu iyi gahunda ifite hari igihe kizagera hakajya hakora abanyamwuga gusa, babifitiye uburenganzira abandi bakava ku isoko”.
Habyarimana anagira inama abaturage kwirinda gukoresha abatabifitiye ubushobozi bitwaje ko ngo ari bo baca amafaranga make, kuko igihombo cyaturuka ku gukora ibyo badasobanukiwe cyaza kiruta kure amafaranga banze gutanga kugira ngo bakorerwe ibifite ubuziranenge.
Asanga na kompanyi z’ubwishingiza zikwiye kujya zishingira inyubako zabanje kureba ko amashanyarazi yashyizwemo hakurikijwe amabwiriza.
Umwe mu baturage witwa Izabayo Aimable wo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “ Ni ingenzi kuba Leta yarashyize ingufu mu bugenzuzi, bizaca akajagari, ugira gutya wagira ikibazo cy’amashanyarazi ugafata umuntu utazi niba abizi koko yarabyigiye, kuko ngo hari uwamuboye akora itara rikaka akaba aramukurangiye nawe ukamugirira ikizere,… Ni byo usanga bikurura impanuka. Hari n’igihe azana ibikoresho byashaje akakumvisha uburyo nta kibazo byateza”.
Mugenzi we witwa Nyirarukundo Eugenie asanga hakwiye no gukorwa ubugenzuzi ku mazu yubatswe kera. Ati: “ Numva Leta ikwiye no gukangurira abantu bakagenzura inyubako zubatswe kera cyane, ubu hari aho insinga zashaje cyangwa se nyiri inzu akaba afite ibindi bikoresho yagiye yunguka acomekaho kandi bitagihuye n’ubushobozi bwazo bikaba byateza ibibazo”.
Mutware Alexis Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, arasaba abashaka gukomeza imirimo ijyanye n’amashanyarazi ariko batarabyigiye gushaka aho bakwihugurira; haba mu mashuri y’imyuga abyigisha, ayisumbuye, ababishoboye bagakomeza muri kaminuza.
Arashishikariza abaturage bakenera serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako kujya begera ababifitiye uruhushya.
Ati: “Amashanyarazi ni meza aradufasha, ateza imbere Igihugu, ariko iyo adakoreshejwe neza ashobora gutwara ubuzima bw’abantu cyangwa akangiza ibikorwa remezo, turashaka ko ibikorwa byose bikorwa byujuje ubuziranenge”.
Uruhushya rwo gukora imirimo y’ amashyanyarazi rutangwa na RURA rwongererwa agaciro buri myaka 3.
Igitekerezo: nuko hashirwaho ingamba zo gukangurira abakora uyu murimo zo kubakangurira kuba buzuje ibisamba kuko hari benshi bataramenya izi ngamba rura yashyizeho bumva ko kugira diplome cya certificate kubize imyuga ngiro biba bihagije, igitekerezo
Muraho? none ko nshaka uruhushya rwo gukora imirimo ijyanye n’amashanyarazi nanyura he ngo mpabwe icyemezo? mumfashe.
MURAHO! ni ubuhe buryo umuntu yakwiyandikisha mukiciro cye?
Nibyiza ahubwo mudufashe tubone uko twabikora tukiyandikisha muburyo bworoshe muduhe aho twabisanga murakoze
Nigute mwamfasha inzira nacamo nkabona icyemezo cyinyemerera gukora amashanyarazigitangwa na RURA.Murakoze