Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abakora ibikorerwa mu Rwanda barasabwa gukora bareba isoko

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 27, 2018

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique arasaba abamurika ibikorerwa mu Rwanda gukora bareba isoko riri mu Rwanda bashyira ku biciro biciriritse badashingiye ku bwinshi bw’abanyamahanga babyifuza gusa.

Aha ni mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro

Ibi byagarutsweho tariki 26 Gashyantare 2018 mu nama Mukunde yatanze ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi 5 ryo kumirika ibikorerwa mu Rwanda mu karere ka Kicukiro ryasojwe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2018.

Mukunde atangaza ko imurikabikorwa n’imurikagurisha ribaye ku nshuro ya mbere mu karere ka Kicukiro kandi riri mu mihigo y’Akarere ku buryo bigiye kuba igikorwa ngarukamwaka kugira ngo abantu bakimenye babashe no kukitabira ari benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique (Foto Sezibera A)

Avuga ko nk’akarere kagize uruhare mu gutegura imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda kandi abaryitabiriye babyishimiye.  Ikindi ni uko ku ngengo y’imari y’akarere byari biteganyirijwe miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda ariko akavuga ko iyo gahunda muri rusange yatwaye arenze ayo mafaranga ku ruhare rw’abandi bafatanyabikorwa.

Avuga ko amafaranga yakoreshejwe yatanzwe mu rwego rwo gutegura ibihembo birimo ibikombe byatanzwe n’impamyabushobozi, gukora amasuku, amazi, umutekano, amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Agaruka ku mbogamizi zabayeho, Mukunde avuga ko zibanze ku gihe kitorohereje abantu bose, hamwe n’ubushobozi buke bw’abitabiriye kuko iryo murikabikorwa ritateguwe mu gihe gikwiriye bigatuma abantu benshi badahaha cyane, ari naho ashimangira ko mu bihe bizaza bizajya bitegurwa mu gihe kidakurikiranye n’itangira ry’amashuri ndetse n’iminsi mikuru.

Mukunde kandi avuga ko iryo murikabikorwa ryanateguwe mu bihe by’imvura kandi rikaba iminsi mike.

Nk’uko yabigarutseho avuga ko imurikabikorwa  ry’ibikorerwa mu Rwanda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro bifite urwego bimaze kugeraho kuko hari ingengo y’imari akarere kakoresheje mu buryo bwo korohereza abifuzaga kumurika ibikorwa byabo badafite ubushobozi ariko ntibishyuzwe akaba aribyo akarere kakwirata mu rwego rwo gukundisha ibikorerwa mu Rwanda.

Ikindi ni uko ibyo abantu bagaragaje muri iryo murikabikorwa  byatumye buri wese yigira kuri mugenzi we kandi bigatuma bahafatira ingamba zo guhiganwa mu rwego rwo kunoza neza ibyo bakora.

Agira ati: Impamvu hanze babona isoko ryinshi, ni uko bakora ibintu byinshi kandi binyuranye ku byiciro byose, nasabaga Abanyarwanda by’umwihariko abanyakicukiro gukora ibikorwa byinshi kandi bagakora bareba ayo masoko yose, ibyo bakora bakabinoza kinyamwuga, ibyo bizatuma isoko ritwizanira bishimire kubigura”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Busabizwa Parfait avuga ko ibyo Akarere ka Kicukiro kari kiteze gategura imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda byagezweho, kuko abantu babonye umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye bakoresheje ubwenge bwabo n’amaboko mu gukora ibintu byiza bikorwa n’Abanyarwanda kandi bishobora no koherezwa hanze.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait wifuje ko hakongerwa igihe cyo kumurika (Foto Sezibera A)

Busabizwa avuga ko hari ibintu byinshi bigitumizwa hanze ariko icyagaragaye ari uko bitangiye kugabanuka kubera politiki ya ‘Made in Rwanda’ bigira uruhare mu kuzamura ubukungu.

Busabizwa asaba ko iminsi yakongerwa yo kumirika ibikorerwa mu Rwanda kandi hakagurwa n’aho bimurikirwa bituma ashimangira ko nk’Umujyi wa Kigali ugiye kubitegura neza ugateganya naho bizajya bimurikirwa muri Car Free zone mu mujyi  kugira ngo bibashe kwisanzura.

Gusa Busabizwa avuga ko imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda risize isomo ry’uko Abanyarwanda bafite ibintu byiza kandi binoze bikwiye kugaragarizwa Abanyarwanda n’abanyamahanga, ndetse n’igihe abashyitsi basura u Rwanda bazajya babimurika kugira ngo babashe kubimenya no kubaha amahirwe yo kubigura.

Murengezi Anastase waje kumurika avuga ko ahungukiye ubumenyi bwinshi yavanye ku bakora ibikoresho nk’ibyo akora kandi agiye kubibyaza umusaruro mu kurushaho kunoza ibyifuzo by’Abanyarwanda bakunze kubasaba kubikora mu buryo burushijeho.

Bimwe mu byamurikiwe muri iryo murikabikorwa harimo Imbabura zituma habaho kubungabunga ibidukikije kandi zigabanya ibicanwa, ibikoresho byo mu nzu bikoze mu bikoresho bitandukanye biboneka mu Rwanda, ubukorikori n’ibindi.