Abakobwa barakangurirwa kwiga ‘amasiyansi’ na ‘engineering’

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-07-2019 saa 18:05:50
Abarimu batandukanye mu bihugu bya Afurika bahamagariwe gukangurira abana b'abakobwa kwitabira amasomo ya siyansi n'ubuhanga mu bumenyingiro(Foto Gentil)

Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika byihaye inshingano zo gutangira gushishikariza abana cyane cyane ab’abakobwa kwitabira kwiga amasomo y’ubumenyi (Sciences) n’ubuhanga mu bumenyingiro (Engeneering) kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi binahuzwa n’isoko ry’umurimo.

Byagaragarijwe mu biganiro n’amahugurwa y’abahugura abandi azamara hafi icyumweru yateguwe na UNESCO, byatangiye tariki ya 08 Nyakanga 2019 ku rwego rwa Afurika byitabiriwe n’ibihugu bisaga 9 bikoresha ururimi rw’Icyongereza hagamijwe kuganira ku bibazo bihari by’imyigire n’imyigishirize y’ibintu birebana n’ubumenyingiro (STEM).

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu muri Minisiteri y’uburezi inafite umwihariko mu gukorana na UNESCO Mutesa Albert, avuga ko ayo mahugurwa agamije gukangurira abana b’abakobwa kwitabira kwiga ayo masomo yerekeranye na siyansi mu mashuri.

Agira ati: “Twasanze ari ikibazo duhuriyeho nk’ibihugu bya Afurika ariko kigaragara n’ahandi hanze y’uwo mugabane. Mbese tugamije guhuza ibitekerezo kugira ngo abana bacu b’abakobwa bagane amashuri ariko cyane cyane amasomo arebana n’ubuhanga mu bumenyingiro”.

Mutesa avuga ko ibyo bitekerejweho kubera ko ubushakashatsi bwagarutsweho bugaragaza ko mu bihugu byinshi hari icyuho cy’uko abana b’abakobwa bakiri inyuma mu kwitabira ayo masomo y’ubumenyi (Sciences) hamwe n’ay’ubumenyingiro.

Ati: “Umubare w’abakobwa niwoyongera muri bene ayo masomo, bizanazamura ibijyanye n’umurimo, bizamure ireme ry’uburezi, akaba ari ngombwa ko iyo nama ari ingirakamaro mu rwego rwo kuzamura uwo mubare w’abakobwa”.

Akurikije aho isi iganisha hamwe n’imirimo iri hanze uko imeze, Mutesa avuga ko kugeza ubu hari igitekerezo cyo gufungura amasomo yigisha ibyo gutwara indege cyangwa gukora indege. Agasanga mu gihe abanyeshuri baba batarize ibyerekeranye n’imibare, siyansi zitandukanye n’ubumenyingiro bihita bigaragara nk’icyuho kuko usanga abagomba kubyitabira baba ari bake ugereranyije n’umubare w’abarangije.

Mutesa asobanura ko mu bihugu byateye imbere itandukaniro kuri bene abo banyeshuri rigaragarira mu byiciro byo hejuru (High Education) kuko usanga amasomo amwe n’amwe hari abo bisaba kujya kuyiga hanze mu bindi bihugu cyane ko muri ibi bihugu abarimu b’ayo masomo baba bari ku rwego rw’ikiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye A2.

Akomeza avuga ko bitewe n’ubwo bushobozi butaragera aho bwifuzwa ari ngombwa ko abana bakurikira ayo masomo kuri icyo kiciro cya A2 baba bagomba kuba benshi hanyuma bajya kuminuza bakaba bayakurikirira mu bindi bihugu.

Asaba abana, ababyeyi na sosiyete nyarwanda muri rusange gukangurira abana babo by’umwihariko abakobwa kwitabira ayo masomo kugira ngo intego yifuzwa igerweho.

Umwarimu witabiriye aya mahugurwa aturutse mu karere ka Gicumbi mu kigo kitwa College de Rushaki, Niyonshuti Pamphile, avuga ko bahamagariwe kugira uruhare mu burezi bw’abana b’abakobwa mu masomo y’ikoranabuhanga n’imibare kuko bizabungura bikungura n’ibigo bakoreraho.

Avuga ko nk’abatanga ubwo bumenyi babona imibare iri hasi ku bana b’abakobwa kuko usanga batayitabira bakavuga ko ayo masomo abakomerera, aho bagaragarijwe ko mu Rwanda ubwaho ijanisha riri hasi ya 50%.

Avuga ko amahugurwa yabafashije gusangizanya imibare y’ubwitabire uko ihagaze ku bana bakurikirana ayo masomo hagati y’ibihugu byatumiwe, ibibazo bigaragaramo bafite n’inzira byanyuzwamo bikemurwa kugira ngo bitezwe imbere.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abarimu ku rwego rwa Kaminuza, abo mu mashuri yisumbuye n’abakozi bo mu bigo bikorana n’uburezi aho buri gihugu uko ari ikenda gihagararirwa n’abagera kuri 5 usibye u Rwanda rufitemo abagera ku 10.

Abarimu batandukanye mu bihugu bya Afurika bahamagariwe gukangurira abana b’abakobwa kwitabira amasomo ya siyansi n’ubuhanga mu bumenyingiro(Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.