Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abakobwa 190 bafashijwe kwiga mu ishami ry’ubugeni mu guhanga inyubako

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 17, 2018

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga, Minisiteri y’uburezi yafashije abakobwa 190 kwiga ishami ry’ubwubatsi, bahabwa imenyerezamwuga, kuri ubu bari ku isoko ry’umurimo.

Iyi ni inyubako igizwe n’amazu 15 yigirwamo n’abanyeshuri bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’ubugeni mu guhanga inyubako

Nk’uko bisobanurwa na Niyibizi John, Umuyobozi muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe imari, ngo Minisiteri yagiye mu turere twose ishakisha abana b’abakobwa bize siyansi ngo  bahabwe buruse yo kwiga muri iri ishami ryigisha ubugeni mu guhanga inyubako kuko umushinga wo kubaka aya mashuri wari ugamije guteza imbere umwana w’umukobwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Abakobwa bagera ku 190 bakuwe hirya no hino mu gihugu, bahabwa uburyo bwo kwiga mu ishami ryigisha ubugeni mu guhanga inyubako, aba bakobwa ntibari bagize amanota abajyana muri kaminuza.”

Avuga ko nyuma yo gusoza amasomo yabo, aba bakobwa 190 babashije kujya ku isoko ry’umurimo, abandi bakomeje ikiciro kisumbuye, abandi ngo barikorera.

Ati “Muri abo bakobwa 190,  abagera ku 100 bahise babona imirimo, 20 bagiye kwikorera ku giti cyabo, hari n’abandi bakomeje ikiciro gikurikiraho cya Matser’s hanze y’igihugu.”

Niyibizi avuga ko uyu mushinga ugenda ugera ku ntego zawo kuko wabashije gufasha abana b’abakobwa 190 kwiga ibijyanye n’ubugeni mu guhanga inyubako, kuri ubu abatari bake bakaba bari ku isoko ry’umurimo.

Ku bijyanye n’iyi gahunda y’umushinga yo gushishikariza abana b’abakobwa kwiga siyansi n’ikoranabuhanga, ngo izakomeza ku buryo abana b’abakobwa bazasanga ari ibisanzwe, bigatuma bareka kwitinya, ahubwo bagashaka uburyo nabo bagera ikirenge mu cya basaza babo.

Phil Cotton, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, yagarutse ku mahirwe Leta ikomeje guha abana b’abakobwa mu kwiga amashami yose harimo na siyansi n’ikoranabuhanga, abasaba kuyabyaza umusaruro.

Yashimiye Leta ku bw’inyubako zuzuye zitwaye akayabo zikazafasha abanyeshuri kugira ubumenyi mu bijyanye n’ibishushanyombonera, aho asanga ari indi ntambwe itewe mu burezi.

Mukamana Valerie ni umwe mu bakobwa bize ibijyanye n’ubwubatsi, avuga ko uyu murimo nubwo abakobwa bakunze kuwutinya, ngo ni umurimo utanga amafaranga kandi ukaba umurimo udatuma uwufitemo ubumenyi aba umushomeri.

Ing. Mukamana kuri ubu ni rwiyemezamirimo, aho yemeza ko ageze kuri uru rwego kubera ubumenyi yavanye ku ntebe y’ishuri, kandi ngo ntibimubuza kwitwa umubyeyi no gusohoza inshingano afite nk’umugore mu muryango.

Ati “Ndakangurira abana b’abakobwa kutitinya, ahubwo bakwiye kwirekura bakagana amashami y’ubumenyi n’ikoranabuhanga kuko afasha uwayakurikiye kwiga amashami atanga imirimo muri kaminuza, nk’ubu nge ndi umwubatsi kandi ndi n’umubyeyi ariko nta cyo bintwaye, ndikorera ku giti cyange kandi ubumenyi nakuye ku ntebe y’ishuri bwatumye n’abandi babona imirimo.”

Uyu rwiyemezamirimo arasaba abana b’abakobwa kudahora bifuza gukora imirimo yoroheje gusa cyangwa kwiga amashami yoroheje kuko ngo iyo wize ibintu bikomeye bigusaba gutekereza ni nako waguka mu bwenge ukareba kure kandi ugatekereza mu buryo bwaguye.

Yagize ati “Leta yahaye umwana w’umukobwa amahirwe yose ashoboka yo kwiga no kugera kure, ni ngombwa ko buri wese agera kuri ayo mahirwe kuko ubushobozi bwo turabufite, igisigaye ni ukwirekura tukiga byose kandi tugakora byose, ntihagire ibyo duharira abagabo n’abasore kuko natwe ubwacu turashoboye.”