Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abakiriya batatu ba BPR Atlas Mara begukanye miliyoni 3

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-01-2018 saa 07:39:27
Tom Close nk'Umwe mu bamamaza ibikorwa bya BPR ni we wavangaga nomero z'abanyamahirwe

Abanyamahirwe batatu mu bakiriya ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR-Atlas Mara) begukanye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe, nyuma y’ubukangurambaga bwiswe ‘Hirwa-Ugwize na BPR’.

Ubu bukangurambaga bwaheshaga abakiriya amahirwe yo gutsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nk’igihembo nyamukuru n’ibikoresho birimo imashini izamura amazi mu mirima, telefoni igezweho (smart phones), igare, firigo n’ibindi.

Tom Close nk’Umwe mu bamamaza ibikorwa bya BPR ni we wavangaga nomero z’abanyamahirwe

Aba baturage uko ari batatu bahawe ibihembo nyamukuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018. Bagaragaye nk’abanyamahirwe mu bakiriya ba BPR-Atlas Mara bizigamye amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi 100 kuzamura .

Munezero Donath , umukiriya wa BPR Atlas Mara wo mu karere ka Kirehe yavuze ko amaze igihe ari umukiriya w’iyi banki yabaye ubukombe mu Rwanda, akaba yatomboye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda atarigeze ayitunga ayita iye bwite.

Ati “Nabyishimiye cyane; kuba umunyamahirwe ni ibintu burya ugomba gushimira Imana. Ndashimira na BPR-Atlas Mara kuba baratangije igikorwa nk’iki, ikindi nsanzwe nkorana na bo, bafite serivisi zihuta kandi nziza.”

Yakomeje avuga ko ntawukwiye gutinya kwizigama kuko ari bwo buryo bwo gutegura ejo hazaza heza, kandi ko nk’umuntu w’umusore ukiri kwiyubaka aya mafaranga ahawe iziye igihe kuko amworohereza mu mishinga yagiraga akabura aho ayihera kubera amikoro make.

Ingabire Clementine umunyamahirwe wa kabiri watsindiye miliyoni, nawe yavuze ko byamushimishije cyane, ndetse bimwereka ko banki yizigamamo imuzirikana cyane. Kuri we byamwongereye icyizere cyo gukomeza gushikama kuri Banki y’Abaturage.

Yakomeje ashishikariza abantu kugana BPR Atlas Mara  bakizigama kuko bidasaba amafaranga menshi, ndetse ahamya ko ubwo yafunguzaga konti mu myaka  ishize atatekerezga ako yamuhesha amahirwe yo gutombora akayabo kagiye kumusirimura.

Muri aya mafaranga yahamije ko agiye kuguramo televiziyo ayandi akamufasha mu myigire y’abana be no kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi wa BPR ushinzwe ishami ry’ubucuruzi Mugisha Shema, yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizigama.

Umuyobozi wa BPR ushinzwe ishami ry’ubucuruzi, Mugisha Shema

Ati “Impamvu tubikora ni uko niba ushaka gutera imbere bitagerwaho utizigamye; abakiriya bacu barabitsa, ariko ni no kubakangura ngo barusheho kubitsa cyane. Iyo babitsa cyane babasha gutombora kandi banazigamira igihe kizaza.”

Mugisha yasobanuye ko intego yabo yo gukangurira abantu kwizigama yagezweho, kandi ari igikorwa iyi banki izakomeza gukora kugira ngo Abanyarwanda bose bazabashe kwizigama ndetse babigire umuco, yakomeje avuga kandi ko BPR ifite gahunda nyinshi na serivisi nyinshi igiye kuzana harimo nko kuzigama ukaba wakwiguriza kuri telephone nibindi byinshi bizatuma ubwizigame bw’abakiriya bayo bwiyongera.

Hirwa Ugwize na BPR ni igikorwa  cyitabiriwe n’abarenga 1,000 hahembwa abagera kuri mirongo itatu ibihembo bitandukanye, hamwe n’aba batatu begukanye ibihembo nyamukuru.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.