Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abakinnyi b’u Rwanda ntibahiriwe muri shampiyona y’Isi ya “Cross Country”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 31-03-2019 saa 11:03:29
Kiprui Cheptegei Joshua wabaye uwa mbere

Abakinnyi baserukiye igihugu mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru ntabwo babashije kwitwara neza muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu misozi “IAAF World Cross-Country Championship 2019”  yabereye i Aarhus muri Danmark tariki 30 Werurwe 2019.

Iyi shampiyona yabaga ku nshuro ya 43 yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye aribyo abagabo n’abagore bakuru basiganwe ibirometero 10 (10 km) ndetse n’abahungu (8km) n’abakobwa (6km) batarengeje imyaka 20.

Muri ibi byiciro, u Rwanda rwahatanye mu kiciro cy’abagabo bakuru, Hitimana Noel wari uyoboye bagenzi be ni we waje hafi aho mu gusiganwa ibirometero 10, yaje ku mwanya wa 43 akaba yakoresheje iminota 33 n’amasegonda 59.

Muhitira Felicien umwe mu bakinnyi bari baserukiye u Rwanda

Akaba yarushijwe na Kiprui Cheptegei Joshua ukomoka muri Uganda wabaye uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 19 kuko we yakoresheje iminota 31 n’amasegonda 40. Yakurikiwe na Kiplimo Jacob waje ku mwanya wa 2 (31’44”) naho Kamworor Kipsang Geoffrey ukomoka muri Kenya wari wabaye uwa mbere muri iyi shampiyona iheruka asoreza ku mwanya 3 (31’55”).

Kiprui Cheptegei Joshua wabaye uwa mbere

Uko abandi bakinnyi b’u Rwanda bitwaye, Bigirimana Theophile yabaye uwa 47 (34’08”), Muhitira Felicien ku mwanya wa 48 (34’11” naho  Tuyishimire Christophe yabaye uwa 84 (35’08”).

Muri rusange, Ethiopia ni yo yabaye iya mbere muri iyi shampiyona y’Isi ya Cross Country aho yakoresheje 25’49”, Maroc iba iya kabiri (26’22”), Kenya ya 3 (26’29”), USA  iba  4 (27’01”) naho Uganda ni ya 5 (27’35”). Ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 13.

Aha kandi, Ethiopia ni yo yegukanye imidari myinshi (11) ikurikirwa na Kenya (8), Uganda (6) hakaza Maroc  n’u  Buyapani zinganya umudari 1.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.