Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abakinnyi b’Amagaju FC bishyuwe ibirarane b’imishahara yabo

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 24-04-2019 saa 18:05:04
Abakinnyi b'Amagaju FC bamaze kwishyurwa ibirarane by'imishahara yabo

Abakinnyi 24 b’ikipe y’Amagaju FC tariki 23 Mata 2019 bari bafashe ikemezo cyo guhagarika imyitozo kugeza igihe bazaba bakemuriwe ibibazo bafite birimo n’iby’umushahara wabo.

Nyuma yo kwandika ibaruwa bamenyesha ubuyobozi, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana ari kumwe na Nyobozi y’akarere ka Nyamagabe ndetse n’abayobozi b’ikipe y’Amagaju FC basuye abakinnyi mu myitozo babizeza ko ibibazo byabo bigiye gukemuka.

Aba bakinnyi bemerewe ko bitarenze iki cyumweru baba babonye ibirarane by’imishahara yabo. Mu bindi byemejwe ni uko abakinnyi bagiye guhabwa amacumbi ndetse n’ingengo y’imari umwaka utaha ikongerwa.

Nyuma yo gusurwa, ku gicamunsi aba bakinnyi bahise bishyurwa ibirarane by’imishahara y’amezi gusa bamwe bagomba no kwishyurwa ikirarane cy’ukwezi kumwe bari bafitiwe n’ikipe cy’umwaka w’imikino ushize wa 2017-2018 ariko bemerewe ko bishyurwa vuba.

Ibi bibaye mu gihe iyi kipe irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 24 aho izakina na Etincelles FC i Rubavu tariki 28 Mata 2019. Iyi kipe ariko ntabwo iri mu bihe byiza kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 15 aho mu mikino 23 imaze gutsinda 4 ikaba yarangayije 3 igatsindwa 16.

Ikipe y’Amagaju FC ikaba ifite akazi gakomeye mu mikino 7 isigaye harimo n’uyu wa Etincelles FC kugira ngo ibasha kuguma mu kiciro cya mbere. Indi mikino harimo uwa Mukura, Sunrise FC, Rayon Sports, Kiyovu, AS Kigali na Bugesera FC.

Umukino w’umunsi wa 23, Amagaju FC yatsindiwe mu rugo na Marines FC igitego 1-0.

Abakinnyi b’Amagaju FC bishyuwe ibirarane b’imishahara yabo

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.