Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abakinnyi bagiye gukorera imyitozo mu Buyapani basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 21, 2019

Tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo ikiciro cya mbere cy’abakinnyi 7  bari kumwe n’abatoza 2 bahagurutse mu Rwanda berekeza mu mujyi wa Hanchimantai mu Buyapani aho bagiye kumara ibyumweru bisaga bitatu mu myitozo.

Iyi gahunda yateguwe na komite Olempike y’u Rwanda  nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye n’uyu mujyi wa Hanchimantai muri Gicurasi 2018 aho ubu bufatanye bugamije gufasha abakinnyi  b’u Rwanda kwitegura neza imikino Olempike izabera mu Buyapani umwaka utaha wa 2020.

Mbere y’uko abakinnyi berekeza mu Buyapani babanje kugirana ikiganiro na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens aho yabasabye ko bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye. Yakomeje abasaga gukomeza kwitegura  kandi baharanira kuzitwara neza mu marushanwa atandukanye bazagenda bitabira.

Abakinnyi berekeje mu Buyapani  bari mu byiciro 2 birimo amakina umukino wo gusiganwa ku magare bayobowe na    Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa, Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Renus  na Gahemba Bernabe. Umutoza wabo akaba ari Sempoma Felix.

Abandi bakinnyi 3 ni abakina imikino ngoramubiri ari bo Hitimana Noel, Tuyishimire Christophe na Yankulije Marthe. Umutoza akaba ari Karasira Eric.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yatangaje ko  aba bakinnyi bagiye kwitoreza hariya harimo abazakina imikino Olempike 2020 akaba rero ari umwanya mwiza wo kubafasha kwimenyereza no kumenyera hariya imikino Olempike 2020 izabera.

Yakomeje avuga ko uretse iyi mikino Olempike 2020 mu kwezi gutaha kwa  Kanama 2019  hari abazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” muri Maroc. Ati: “Ni ukugira ngo tubafashe turebe ko  bagira amahirwe yo kubona umudari.”

Agaruka kuri aya masezerano bafitanye n’Umujyi wa Hanchimantai, Amb. Munyabagisha yavuze ko ubundi byari mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’u Rwanda kwitegura imikino Olempike 2020 aho abazitabira bazanasubirayo muri Gicurasi 2020   bitegure amezi agera kuri abiri mbere y’iyi mikino Olempike izaba tariki 24 Nyakanga kugeza 09 Kanama 2020.

Nyuma akaba ari bwo impande zombi zizaganira barebe niba amasezerano yakomeza no mu bindi gihe ku buryo abakinnyi bajya bajyayo kwitegura.

Amb. Munyabagisha akaba anashimira Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” kuko ari yo yafashije aba bakinnyi mu bijyanye n’amatike ubundi ibisigaye bikaba bizakorwa n’uyu mujyi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Siporo  muri MINISPOC, Rurangayire Guy  yatangaje ko  iyi gahunda ari nziza kuko izafasha abakinnyi b’u Rwanda kwitegura neza mu mikino itandukanye. Yagize ati: “Igihugu cy’u Buyapani cyateye imbere muri Siporo, abakinnyi bacu rero bazakoresha ibikorwa remezo bihari bibafashe kwitegura.”

Tariki 31 Nyakanga 2019 ikindi kiciro cy’abakinnyi 8 bakina umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga  “Beach Volleyball” mu bagore n’abagabo  na bo bazerekeza mu Buyapani aho bose bazasoza  imyitozo tariki 15 Kanama 2019 bagaruke mu Rwanda aho  bamwe bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri  Maroc tariki 19-31 Kanama 2019.

Ubu bufatanye muri Siporo hagati y’u Rwanda n’u Buyapani   ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye ibi bihugu byombi byashyizeho umukono ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasuraga iki gihugu mu ntangirizo z’uyu mwaka wa 2019.

Ikiciro cya mbere cy’abakinnyi bagiye gukorera imyitozo mu Buyapani

Mbere yo kugenda babanje kuganira na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens

Umuyobozi w’agateganyo wa Siporo muri MINISPOC, Rurangayire Guy (ibumoso) nawe ageza ubutumwa kuri aba bakinnyi mbere yo kwerekeza mu Buyapani