Abakinnyi bafite ubumuga bazaserukira igihugu i Abu Dhabi batangiye umwiherero

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 26-02-2019 saa 12:56:55
Abakinnyi bazaserukira igihugu mu mupira w'amaguru barimo gukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera

Kuva tariki 14-21 Werurwe 2019, i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, hategerejwe kuzabera imikino y’Isi y’abafite ubumuga bwo mu mutwe “Special Olympics World Summer Games”, abakinnyi bazaserukira igihugu bamaze gutangira umwiherero bitegura iyo mikino.

Nk’uko bitangazwa n’Umuryango Special Olympics Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, baratangaza ko abakinnyi 26 bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Isi, batangiye uyu mwiherero tariki 17 Gashyantare 2019, bakaba bacumbikiwe kuri Croix Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aba bakinnyi b’umupira w’amaguru, Boccia, ndetse no gusiganwa ku maguru, bakora imyitozo buri munsi kuri Sitade Amahoro i Remera, guhera saa tatu (9h00) za mugitondo bakageza saatanu z’amanywa (11h00).

Abazarushanwa mu koga, bakorera imyitozo kuri Lapalisse Nyandungu, aho bakora kabiri ku munsi. Bahera saa tatu za mugitondo (9h00) kugeza saa tanu z’amanywa (11h00), bakongera ku mugoroba kuva saa kumi (16h00) bagasoza saa kumi n’ebyiri (18h00).

Special Olympics Rwanda ivuga ko uyu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri, uzarangira tariki 05 Werurwe 2019, hanyuma bazerekeze ahazabera iyi mikino y’Isi tariki 08 Werurwe 2019.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahatana mu mikino irimo umupira w’amaguru, kwiruka (Athletisme), Koga na Boccia. Mu kwiruka ku maguru, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 4 barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri bakaba bazasiganwa mu ntera ya metero 100.

Abakinnyi bazakina umukino wo koga ni 5 harimo abahungu babiri n’abakobwa batatu, bazoga intera ingana na metero 25. Muri Boccia, ikipe y’u Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi babiri (umuhungu n’umukobwa).

Mu mupira w’amaguru, ikipe igizwe n’abakinnyi 15. Abakinnyi 11 ni bo bazabanza mu kibuga n’aho abandi 4 ni abasimbura.

Aba bakinnyi (26), bazaserukira igihugu muri iyi mikino batoranyijwe nyuma y’imikino yo ku rwego rw’igihugu y’abafite ubumuga bwo mu mutwe “National Games 2018” yari yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 250 baturutse mu turere 9 tw’igihugu, yabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, tariki 20-22 Nyakanga 2018.

Abakinnyi bazaserukira igihugu mu mupira w’amaguru barimo gukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera

Ubwo abakinnyi b’umupira w’amaguru bari mu myitozo bitegura iyi mikino y’Isi

Abazaserukira igihugu mu mikino yo gusiganwa ku maguru nabo barimo gukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.