Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abakinnyi ba Sunrise FC barizezwa imishahara yabo mu minsi ya vuba

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 19-12-2018 saa 15:39:44
Ubuyobozi bwa Sunrise FC burizeza abakinnyi ko bagiye kubahemba ibirarane by'amezi atatu

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC buremeza ko abakinnyi bazajya mu minsi mikuru isoza umwaka babonye ibirarane by’imishahara y’amezi atatu.

Ibi byemejwe na Gihanuka Francois, Visi Perezida wa Sunrise FC ashingiye ku biganiro yagiranye n’abayobozi b’Akarere ka Nyagatare.

Ati “Twavuganye n’Umuyobozi w’akarere atwizeza ko mui minsi mikuru abakinnyi bazaba babonye amafaranga yabo”.

Bisengimana Justin, umutoza mukuru wa Sunrise FC yemera ko bagerageje gukora nubwo kuba abakinnyi badahembwa bigira ingaruka byanze bikunze. Ati “Kujya mu kibuga bisaba ko wibagirwa ibintu byose. Ibibazo ntibibura mu mupira gutegereza ko umukinnyi akina neza atameze neza mu mutwe biragoye.”

Imishinga yo gushaka amikoro yaheze he?

Ubwo umwaka w’imikino watangiraga, abayobozi b’iyi kipe bari babwiye Imvaho Nshya ko bagiye kwegera za koperative z’abahinzi b’umuceri, aborozi b’amata n’abandi bikorera mu gushaka ingengo y’imari y’iyi kipe.

Visi Perezida wa Surise FC, Gihanuka avuga ko babyeguriye kampani Olivier Corporations Ltd kugira ngo ibikore mu buryo bw’umwuga ihembwe mu buryo yinjije nubwo bitaratanga umusaruro.

Ati “Nta musaruro byatanze ariko tubirimo, turimo kugerageza kuganira n’abafatanyabikorwa twanabishinze kampani kugira ngo idufashe mu mishinga nko gukora amakayi ashushanyijeho abakinnyi n’ibindi ariko ntacyo iratwereka.”

Nshuti Olivier, umuyobozi w’iyi kampani yahawe gushaka amikoro avuga ko yagerageje kuvugana n’abafatanyabikorwa ariko ko ataragira uwo basinyana amasezerano mu mezi abiri amaze ahawe izi nshingano.

Ati “Twagiranye amasezerano tariki 21 Nzeri 2018, dufite imishinga irimo uwo gukora amakayi y’abafana, ayo ari Nairobi azaza mu mpera z’uku kwezi tuyagurishe muri Mutarama 2019. Twanavuganye n’abantu bo mu ruganda rw’amakaro. Twandikiye za Hoteri zose z’i Nyagatare. Abantu ntibakwiye kumva ko imishinga yose mu kwezi kumwe cyangwa abiri yaba itanze umusaruro. Buri kintu kigira igihe.”

Ikipe ya Sunrise FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabaye tariki 18 Ukuboza 2018. Mu mukino w’umunsi wa 11 iyi kipe izakina n’Amagaju FC i Nyamagabe tariki 22 Ukuboza 2018.

Ubuyobozi bwa Sunrise FC burizeza abakinnyi ko bagiye kubahemba ibirarane by’amezi atatu

 

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.