Abakinnyi ba Rayon Sports basabwe gutsinda APR FC bagashimirwa bigaragara

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 18-04-2019 saa 10:19:55
Umukino wa shampiyona ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1

Mu gihe hasigaye iminsi mike kugira ngo amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC akine, abayobozi n’abafana ba Rayon Sports basabye abakinnyi babo kubatsindira mukeba ubundi bagashimirwa bigaragara.

Rayon Sports ni yo igomba kwakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019. Uyu mukino ukaba ari umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona. Umukino ubanza APR FC ikaba yaratsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Izi kipe zigiye guhura APR FC irusha Rayon Sports amanota 6 kuko iyoboye urutonde n’amanota 54 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48. APR FC niramuka itsinze uyu mukino izaba iteye intambwe igaragara yo kwisubiza iki gikombe cya shampiyona yanegukanye umwaka w’imikino ushize wa 2017-2018.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Ulimwengu Jules atangaza ko uyu mukino bawuhaye agaciro gakomeye. Ati: “Umukino wacu na APR FC sinavuga gusa ngo ni njye uri kuwutegura gusa, ni ikipe yose kandi tuwiteguye neza, ni umukino dufata nka finale kuri twe, murabizi uko umuntu yitegura finale, abafana batube hafi, ubundi byose bizagenda neza, tuzakora uko dushoboye twitware neza.”

Mu kwitegura uyu mukino, abakinnyi ba Rayon Sports bamaze guhabwa ikirarane cy’umushahara w’ukwezi kumwe n’agahimbazamusyi ko ku mukino wa Kiyovu Sports nk’uko byemejwe na Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports.

Muhirwa yavuze kandi ko abakinnyi bari mu mwihererero kugira ngo bitegure neza uyu mukino .

Akomeza avuga ko intego zabo ari ukuba hafi abakinnyi no kubaha ibikenewe byose kugira ngo bazabahe ibyishimo.

Ati: «Ni umukino ukomeye, hari imyitozo ikoreshwa n’abatoza ariko hakaba n’igice cyo kubaganiriza ku gaciro k’umukino tugiye gukina. Ubu bose bameze neza bafite imbaraga kandi intego ni ugushaka amanota 3.»

Mu gihe Rayon Sports yaramuka yitwaye neza igatsinda buri mukinnyi ashobora kuzabona ishimwe rigeze ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa APR FC na bo bakomeje kwitegura kuko uretse gutsinda umukeba, amanota 3 y’uyu mukino azabaha amahirwe menshi yo kweguna igikombe cya shampiyona.

Uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera, kwicara mu cyubahiro ni ibihumbi 20, iruhande rwaho ni ibihumbi 15, iruhande rwaho mu ntebe z’icyatsi kibisi ni ibihumbi 10, mu ntebe z’umuhondo ni ibihumbi 5 naho ahasigaye hose ni ibihumbi 2.

Umukino wa shampiyona ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.