Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abakinnyi ba Kirehe FC banze gukora imyitozo batishyuwe ibirarane by’imishahara yabo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 7, 2019

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2019, umutoza w’ikipe ya Kirehe FC, Sogonya  yagiye ku kibuga abura  abakinnyi  aho banze kuza gukora imyitozo nyuma y’aho kugeza ubu ubuyobozi bw’iyi kipe butarabishura ibirarane by’imishahara y’amezi 4.

Aba bakinnyi mbere yo gukina umukino w’umunsi  wa 26 wa shampiyona aho iyi kipe yatsinzwe na Etincelles FC igitego 1-0 bari bandikiye ibaruwa ubuyobozi   babamenyesha  ko nyuma y’uyu mukino bagomba guhita bahagarika akazi igihe cyose baba badahawe ibirarane by’imishahara yabo ndetse n’amafaranga ya bamwe bimerewe ubwo iyi kipe yabaguraga.

Iyi baruwa yanditswe tariki 03 Gicurasi 2019  ikaba yarashyizweho umukono n’abakinnyi 23 bamenyesha komite y’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe  gafasha iyi kipe.

Nyuma y’uko aba bakinnyi banze kwitwabira imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, Perezida wa Kirehe FC, Munyangeri Christophe yatangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo bakizi kandi barimo gushaka uko cyakemuka vuba.

Ku ruhande  w’abakinnyi bo bavuga ko nta kintu ubuyobozi burimo kubabwira  muri iyi minsi kuko mbere bagiye babaha gahunda yo gukemura iki kibazo ariko ntigikemuke.

Kirehe FC  igomba kwakira Mukura mu mukino w’umunsi wa 27  uzabera i Nyakarambi tariki 10 Gicurasi 2019.

Iyi kipe yazamutse mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa  2016-2017 kuri ubu iri  mu makipe ashobora gusubira mu kiciro cya kabiri  kuko iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma  n’amanota 21.

Abakinnyi ba Kirehe FC banze kwitabira imyitozo nyuma yo kudahabwa ibyo basabye ubuyobozi