Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Abakinnyi ba APR FC ntibaramenyera imikinire mishya ya  Petrovic

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Mar 23, 2018

APR FC 1-1 Espoir FC

Tariki 25-03-2018

Etincelles -APR FC (Rubavu-15h30)

Tariki 28-03-2018

Gicumbi FC-APR FC (Gicumbi-15h30)

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya APR FC baravuga ko bakeneye igihe cyo kumenyera imitoreze ya Lubjomir Petrovic, umutoza mushya wa APR FC.

Umutoza mushya wa APR FC,Lubjomir Petrovic

Petrovic ni umutoza umaze ibyumweru bibiri ahawe inshingano zo kuyobora ikipe asimbuye Mulisa Jimmy wagizwe umutoza wa gatatu. Mu mikino itatu amaze gutoza yatsinzwe na Djoliba yo muri Mali igitego 1-0 mu mikino y’Afurika nyuma nawe ayitsinda  ibitego 2-1 ananganya na Espoir FC  igitego 1-1 muri shampiyona.

Abakinnyi b’iyi kipe yahinduye imikinire ya APR FC aho yifuza gusatira no gutera icyugazi mukeba (pressing)  mu rubuga rwe aho kubakira umupira inyuma mbere yo kujya gusatira nk’uko bivugwa na Itangishaka  Blaise. Ati “Kumuhindura ni gahunda tekinike z’ikipe twe tudakwiye kujyamo cyane. Mulisa yari atangiye kudutoza kujya dukura umupira mu izamu duhanahana tukagera n’aho dutsinda. Uyu mutoza yazanye ubundi buryo  bwo kujyana umupira imbere tukajya gusatirirayo. Ni ibintu bibiri bitandukanye”.

Rugwiro Herve, myugariro wa APR FC we asanga abakinnyi batarumva neza ubu buryo bw’imikinire. Ati “Impinduka zigomba kuba ku mutoza uzanye uburyo bwe. Hari uburyo ashaka ko ikipe ikinamo.Ni ibintu turimo kwiga, kandi ntamaze igihe kirekire, ibyumweru bibiri tumaze kubona ibyo ashaka ariko ntiturabyubahiriza neza”.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi, kapiteni wa APR FC yemeza ko abakinnyi bazamenyera vuba imitekerereze n’imikinire y’aba batoza n’ubwo asa nuwerekana ko guhindura umutoza hagati bitera ikibazo.

Ati “Iyo uzanye umutoza mushya kandi muri hagati mu marushanwa biba bigoranye kugira ngo azajye kumenyera abakinnyi, ashyireho  uburyo bwe bw’imikinire  na ya mikorere ye  mu bakinnyi bibanza kugorana ho gato. Mu byumweru bibiri amaze, abakinnyi bamwe yamaze kubamenya amazina. Ni umutoza mwiza ufite ubunararibonye, ndibwira ko bizagenda neza”.