24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abakinnye CHAN 2018 bagomba guhabwa ishimwe rya miliyoni imwe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 05-05-2018 saa 09:13:09
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana uvuga ko abigabanyije amafaranga yagenewe ikipe y'igihugu bakoze ibinyuranyije n'amategeko

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru u Rwanda “FERWAFA”, Brig Gen Sekamana Jean Damascene atangaza ko buri mukinnyi w’ikipe y’igihugu witabiriye imikino ya CHAN 2018 azahabwa ishimwe  ringana na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana uvuga ko abigabanyije amafaranga yagenewe ikipe y’igihugu bakoze ibinyuranyije n’amategeko

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 04 Gicurasi 2018 aho yagarutse kuri iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ko abakinnyi b’Amavubi bimwe amafaranga bemerewe.

Ubundi ikipe y’u Rwanda yagenewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” ibihumbi 175 by’amadolari y’Amerika  asaga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda  nyuma yo kubona itike ya CHAN 2018.

Abari bari kumwe n’ikipe ahabereye iyi mikino muri Maroc  kuva tariki 13 Mutarama kugeza 04 Gashyantare 2018 barimo uwa Perezida wa FERWAFA, Nzamwita ndetse n’umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Bugingo Emmanuel   bakoranye inama n’abakinnyi babemerera ko aya mafaranga bagomba uyagabana aho buri wese yagombaga guhabwa byibura miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa FERWAFA, Rdt Brig Gen Sekamana  yatangaje ko ibi byakozwe binyuranyije n’amategeko  kuko nyuma yo kwicara bagakora biriya, Minisiteri ari na yo ishinzwe ikipe y’igihugu yabasubije ko atari byo.

Ati “Bakoze ibintu binyuranyije n’amategeko,  abo babimereye kuri iyo nyandiko hari abatarayisenyeho. Kugabana amafaranga muri buriya buryo ni byo biteye ikibazo  iyo bazana aya mafaranga wenda   bagasaba   kubera impamvu izi n’izi naho  ibi ni umuco mubi tudakwiye kurebere kuko  bishobora kuzagera kuri rwa rwego rw’ahandi tujya tubona abakinnyi   bavuga ngo ntibakina niba  badahawe ibi n’ibi.  Ibi si byo”.

Akomeza avuga ko byose byagombaga gushyikirizwa Minisiteri igafata ikemezo k’ibigomba gukorwa.  Avuga ko bakoze inama na MINISPOC   bakemeza ko   abakinnyi bagomba guhabwa ishimwe ringana na Miliyoni imwe asigaye agakoreshwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ubu uri mu mikino yo gushaka itike ya CAN U-20.

Impamvu hafashwe iki kemezo

Rdt Brig Gen Sekamana yatangaje ko ubundi amarushanwa bitabira ari ayo Minisiteri iba yabemereye kuko ari yo ifasha ikipe y’igihugu. Ku ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Minisiteri yavuze ko itabiteganyije, FERWAFA yanga kwikura mu irushanwa kuko hari kubaho ibihano biba ngombwa ko FERWAFA ifasha ikipe buri kimwe cyose.

Nyuma y’aho ikipe irenze ikiciro cya mbere isezereye Kenya, Minisiteri yahise yiyemeza ko bazafasha  iyi kipe.

Amavubi U-20 nyuma yo gusezerera Kenya azakina na Zambia nayikuramo ahure n’izakomeza hagati y’u Burundi na Sudani yakomeze ikaba ibonye itike ya CAN U-20   izabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.